Abanyeshuri 500 biga ububyaza bahawe buruse mu guhangana n’ubuke bw’ababyaza

Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo batanze buruse 500 ku banyeshuri biga umwuga w’ububyaza muri kaminuza zo mu Rwanda zigenga eshatu, aho byitezweho gucyemura ikibazo cy’ubuke bw’ababyaza.

Ku wa 19 Werurwe 2024, nibwo abanyeshuri 500 bahawe buruse binyuze mu mushinga wa USAID Ireme wo guteza imbere urwego rw’ubuvuzi, aho mu bazihawe 98 biga muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK), 240 biga muri kaminuza ya East African Christian College n’abandi 162 biga muri Kibogora Polytechnique.

Bamwe mu banyeshuri bahawe izi buruse babwiye itangazamakuru ko bagorwaga no kwiga kubera amikoro, ndetse bigiye kubafasha kwiga neza umwuga w’ububyaza.

Umwe ati “Twasabye turi benshi ariko twafashwe turi bake, imbogamizi nuko kujya kwiga byari bigoranye, ubushobozi bw’ababyeyi bwari hasi twari abana benshi mu rugo kandi dukeneye ibikoresho by’ishuri.”

Undi ati “Narinsanzwe nkora kwa muganga ndi umuforomo, mu myaka 20 narimaze nkora kwa muganga kuba ntari narabashije kongera ubumenyi hazagamo ibibazo by’ubushobozi. Kubona buruse ni amahirwe y’ingenzi kuri njyewe azamfasha kongera ubumenyi.”

Izi buruse zitanzwe mu gihe mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi itatu yateguwe n’umuryango utegamiye kuri leta ugamije guteza imbere ubuvuzi (Management Science for Health-MSH).

Ari muri iyi nama, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko mu Rwanda hakiri icyuho cy’umubare w’ababyaza ukuri muto kuko impuzandengo igaragaza ko ababyaza babiri bita ku babyeyi 14.

Yagaragaje ko hakenewe umwihariko wo kongera ababyaza kuko kugeza ubu mu Rwanda hari abagera kuri 1200, bityo ko bakeneye kongerwa mu kugabanya ibibazo by’imfu z’abagore bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka.

Yagize ati ‘‘Dufite ababyaza 1200 gusa mu gihugu hose. ni ikigereranyo cya babiri cyangwa babatu bita ku babyeyi 14 babyarira ku bitaro mu masaha y’ijoro.’’

Ni muri urwo rwego aba banyeshuri 500 bahawe izi buruse muri gahunda ya leta yo gukuba kane abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu myaka ine iri imbere, zikaba zitangwa ku nkunga y’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID, mu mushinga wacyo wiswe ‘USAID Ireme’ ushyirwa mu bikorwa na MSH.

Umuyobozi w’Umuryango MSH, Marian Wentworth yavuzeko bahisemo gukorana n’u Rwanda bitewe nuko ari igihugu kiri kwiyubaka mu buryo bugaragarira Isi kandi kikaba kigendera ku murongo mu mikorere yacyo.

Ati ‘‘U Rwanda ni ahantu heza ho kuza. Ni igihugu cyiza kiri ku murongo, dufite ibikorwa hano biri kwaguka. […] uko ibihe bishira u Rwanda rwashyize imbaraga mu gushora amafaranga mu buvuzi, u Rwanda rwabashije kongera kubaka abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi, ndetse rukomeje no kwitwara neza muri rwo ku rwego rw’Isi.’’

U Rwanda rukaba rukataje mu kuzamura urwego rw’ubuvuzi, aho hubakwa ibitaro bishya ndetse n’ibisanzwe bikaba biri kongera ubushobozi harimo nk’Ibitaro bya CHUK.

I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yateguwe n’umuryango (Management Science for Health-MSH)
Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana agaragaza ko hakiri umubare muto w’ababyaza

NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA