Abanyeshuri ba College Christ Roi bitabiriye amarushanwa yo gukoresha Robo i Houston muri Amerika

Abanyeshuri 10 bo muri Koleji ya Kristu Umwami mu karere ka Nyanza bitabiriye irushanwa mpuzamahanga ry’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ryo gukoresha no guhanga robo riri kubera i Houston muri Leta ya Texas Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Radiyo Ijwi ry’Amerika yatangaje ko abo banyeshuri College Christ Roi Nyanza barimo abakobwa bane n’abahungu batandatu, aho bahuriye n’andi makipe y’abanyeshuri agera kuri 600 aturuka mu bihugu bitandukanye byo kw’Isi yitabiriye iri rushanwa.

Ku munsi wa Mbere w’irushanwa, abanyeshuri bo mu Rwanda bitabiriye irushanwa, ntibashoboye kuboneka kuko bagombaga kwitoza imbere y’akanama nkemuraka, ni amahirwe batagize nkuko byagarutsweho n’umuyobozi uyoboye itsinda ry’abitabiriye irushanwa.

Kutaboneka imbere y’akanama nkemurampaka byatewe n’urugendo rurerure bakoze bajya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, gusa ngo bahawe undi mwanya wo kwitoza.

Mu bindi bihugu by’Afurika byitabiriye aya marushanwa harimo Afurika y’Epfo, Misiri n’u Rwanda. Diane Uwasenga Senghati, umuyobozi ushinzwe urwego rw’igihugu rw’ikoranabuhanga mu burezi, waherekeje abanyeshuri, yavuze ko abanyeshuri bari gutanga icyizere cyo gutsinda.

Ati “Urabona ko barimo kwitwara neza nta bwoba bafite, barakora nkuko basanzwe bakora, barashyiramo imbaraga nyinshi birumvikana kugira ngo bashobore kuza guhagarara neza uko bashoboye kandi hari ibyo barimo kwigira ku bandi.”

Uwayisenga yishimira ko u Rwanda rwashoboye kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Robo kuko hari ibindi bihugu bitashoboye kwitabira.

Kuwa 16 Werurwe 2024, ubwo hasozwaga amarushanwa ya First Lego League & AI Hackathon 2024 mu birori byitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Iri rushanwa ya First Lego League & AI Hackathon 2024 ryegukanwe na College Christ Roi de Nyanza, kimwe mu byayihesheje amahirwe yo guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa yo guhanga no gukoresha robo n’ubwenge buhangano “Artificial Intelligence”.

Aya marushanwa mpuzamahanga agamije guteza imbere uburezi by’umwihariko amasomo ya Siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare hifashishijwe ikoreshwa rya robots n’ubwenge buremano [Artificial lintelligence]. Muri ‘First Lego League’ ho barushanwa mu guhanga robots no gukoresha ubwenge buremano buzwi nka AI.

Abanyeshuri ba College Roi i Nyanza bari muri Amerika mu marushanwa yo gukoresha Robo

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA