Abanyeshuri ba Kibogora Polytechnic basabwe kunyomoza abapfobya Jenoside bandika ibyiza by’u Rwanda

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora Polytechnic basabwe kuba bandebereho mu kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko bakandika ku byiza u Rwanda rugezeho rwiyubaka.

Ibi babisabwe ubwo muri iyi kaminuza bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabereye mu ishami riherereye mu karere ka Nyamasheke, aho cyabanjirije no kunamira Abatutsi 52,061 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamasheke.

Umuyobozi wa Kibogora Polytechnic, Dr. Mukamusoni Mahuku Dariya, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iri shuri ari mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’iyi kaminuza gusobanurirwa amateka nyakuri.

Dr. Mukamusoni Mahuku Dariya akaba yasabye urubyiruko rw’iyi kaminuza kuba aba mbere mu kwandika ku byiza by’u Rwanda mu rwego rwo gusubiza abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, bakigoreka amateka y’u Rwanda.

Ati “Hari urubyiruko rwigaga muri kaminuza nka mwe rwijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo twibuka tuba tugira ngo n’ayo mateka muyamenye, ntibizongere kuko uyu munsi ari mwe rubyiruko dufite.”

Yongeyeho ati: “Hari icyo nshaka kubasaba. Hari igihe mwandika musubiza gusa abakoze Jenoside bashaka kuyipfobya no kuyihakana. Ndabasaba kujya mufata iya mbere mwandika ibyiza by’uRwanda, aho ruvuye, aho rugeze n’aho rugana rwiyubaka, mudategereje gusubiza gusa. Mujye mubatanga, abe ari bo baza basubiza.”

Mu buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bashimye ingabo za RPF Inkotanyi zongeye kubaha ubuzima, nk’uko byagarutsweho na Niyomugabo Samuel warokokeye i Kibogora, afite imyaka 6.

Yagize ati “Iyo idahagarikwa simba mvuga kuko yantwaye papa n’abandi b’umuryango wanjye, nirera ndi umwana ariko narakuze, ndiga,ubu nibeshejeho ndi umwubatsi, ndashimira urubyiruko rwahagaritse ibyadusubizaga inyuma byose, tukaba dukoresha imbaraga zacu mu guharanira impinduka mu iterambere tutazikoresha tuvutsanya ubuzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Muhayeyezu Joseph Désire yasabye uru rubyiruko gukomeza gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda.

Ati “Ingamba ya mbere ni ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, kuko Jenoside ntiyari gushoboka iyo iryo hame ribaho.”

Muhayeyezu Joseph Désire yabasabye kuzakoresha neza ubumenyi bahakura, bubaha buri wese, banaharanira ko igihugu gikomeza kugira ijambo riremereye mu rwego mpuzamahanga, bagihesha agaciro ku Isi yose nk’ako Perezida Kagame agihesha.

Kaminuza ya Kibogora Polytechnic ifite abanyeshuri barenga 6000, aberenga 95% ni urubyiruko. Uwase Solina w’imyaka 23 uhiga ububyaza, yavuze ko nubwo bavutse nyuma ya Jenoside bazaharanira ko ibyabaye byakongera.

Yagize ati “Ntitwayavukiyemo ariko ingaruka zayo turazigendana. Iyo dukura tutabona ba sogokuru na ba nyogokuru,b a masenge n’abandi bo mu miryango, ababyeyi bacu bakatubwira ko bishwe muri Jenoside, duhomba akamaro bagombye kuba badufitiye. Turaharanira rero guhangana n’uwashaka kuyadusubizamo, n’uwabigerageza ntiyabishobora.’’

Umwepisikopi w’Itorero Méthodiste Libre du Rwanda, Musenyeri Samuel Kayinamura, yavuze ko iyi kaminuza ya Kibogora Polytechnic yatekerejwe mu rwego rwo kwiyubaka no kubaka ahazaza h’uru rubyiruko, ngo ruhabwe ibifatika bizarufasha kubaka igihugu cyiza cy’ejo hazaza, akishimira ko iyi ntego yagezweho, akizeza kuzakomeza gukora ibishoboka byose ngo ihore ku isonga mu kubaka umunyabwenge mwiza w’ejo hazaza, uzi koko icyo akora kizima, cyubaka.

Musenyeri Samuel Kayinamura, Umwepisikopi w’Itorero Méthodiste Libre du Rwanda

 

Urubyiruko rwa Kibogora Polytechnic rwasabwe kudaha umwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA