Abanyeshuri bafite ubumuga bacanye umucyo mu marushanwa yo kwandika ategurwa na KPL

Abanyeshuri bafite ubumaga baturutse mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu, bari mu bahize abandi mu marushanwa yo kwandika inkuru ategurwa n’Isomero rusange rya Kigali (Kigali Public Libary, KPL), aho mu banyeshuri 36 batsinze 9 muri bo ari abafite ubumuga.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024, ku Isomero Rusange rya Kigali, KPL nibwo ku nshuro ya gatatu hasozwaga amarushanwa yo kwandika inkuru n’ibitabo. Aho muri uyu mwaka abanyeshuri banditse inkuru zirebana no kubungabunga ibidukikije n’ubukererugendo.

Ni amarushanwa kuri iyi nshuro yitabiriwe n’abanyeshuri barenga 2,000 baturutse mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu, aho banditse mu ndimi eshatu Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Abanyeshuri bafite ubumuga, muri uyu mwaka bakaba bagaragaje ubudasa n’ubuhanga mu kwandika inkuru nziza, kuko mu banyeshuri 36 batsinze, 9 muri bo ari abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye nko kutabona, kutavuga no kutumva.

Mushimiyimana Denyse, ufite ubumuga bwo kutabona wiga ku ishuri rya Educational Institute for Blind Children Kibeho, riherereye mu karere ka Nyaruguru.

Nyuma yo kwegukana igihembo muri aya marushanwa yo kwandika, yavuze ko atewe ishema no kuba mu bahize abandi, ndetse ngo kuri we kugira ubumuga ntibivuze kuba udashoboye, acyebura ababyeyi baca intege abana bafite ubumuga aho kubashyigikira.

Ati “Ndishimye cyane, ni ibintu buri wese atabasha kumva, kuko kuba mu banyeshuri 36 batsinze ugereranyije n’ibigo byitabiriye ni ibintu biba bitoroshye. Ngiye gukomeza gukora cyane, kugirango mbashe kubaka ejo hazaza hanjye ku buryo bukwiye.”

Yakomeje agira ati “Ibintu byose bituruka bu babyeyi bacu, ataguhaye amahirwe yo kugaragaza uwo uri we ni ibintu bitashoboka. Ariko nawe ufite ubumuga, niba iwanyu bataguha amahirwe, jya ugerageza ubereke ko hari icyo ushoboye, kuko kugira ubumuga si ukutagira ubushobozi (Disability is no inability).Kandi ibyo nitwe duhari two kubyerekana, tukabyemeza abantu ko dushoboye kuko ntawuzemera ko ushoboye utabimweretse.”

Jean Paul SEKAREMA, Umuyobozi ushinzwe kongerera abana ubushobozi mu burezi no mu buvuzi mu Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite Ubumuga, NUDOR. Yashimiye isomero rusange rya Kigali na Leta y’u Rwanda ishyize imbere uburezi budaheza.

Yagize ati “Kubera ubukangurambaga ubwo bukangurambaga Leta iri gukora ku burezi budaheza, nicyo gituma n’abafite ubumuga batangiye kuzamuka ndetse bagahatana n’abandi badafite ubumuga, bakanabatsinda.”

“Umwana ufite ubumuga ntabwo agomba kwicara mu ishuri gusa, ahubwo agomba no gukora amarushanwa, nk’uko abana bafite ubumuga butandukanye babiberetse muri aya marushanwa yo kwandika.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Nelson Mbarushimana, yavuze ko u Rwanda rufite intego y’uko umwana arangiza mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza azi gusoma no kwandika, bityo aya marushanwa n’ingenzi mu gutoza abana kwandika no gusoma.

Kuba barahisemo insanganyamatsiko yo kubungabunga ibidukikije, ni mu rwego rwo kwigisha abana akamaro ko kubungabunga ibidukikije.

Dr Nelson Mbarushimana yavuze ko kuba abanyeshuri bafite ubumuga bari mu bahize abandi, ari urugero rwiza rw’uburezi budaheza.

Ati “Bivuze ko kuba ufite ubumuga butandukanye bitakubuza kugira icyo ukora cy’ingirakamaro, turifuza ko nk’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bugiye butandukanye, bumve ko aba bana bashoboye, mwabonye ko abenshi batsinze ari abafite ubumuga.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwagaragaje ko aya marushanwa ngarukamwaka, bifuza ko ibigo byose by’amashuri mu Rwanda byazitabira aya marushanwa yo kwandika umwaka utaha.

Isomero rusange rya Kigali, Kigali Public Libary (KPL) ni ku nshuro ya gatatu bateguye aya marushanwa yo kwandika, yitabirwa n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho bandika inkuru mu ndimi eshatu Icyongereza, Kinyarwanda n’Igifaransa.

Ibihembo abahize abandi bahabwa harimo mudasobwa, amagare na telefone zigezweho. Uturere uko ari 30 tukaba twari dufite ibigo biduhagarariye muri aya marushanwa haba ibigo by’amashuri byigenga n’amashuri ya Leta.

Mushimiyimana Denyse, ufite ubumuga bwo kutabona ari mu begukanye ibihembo mu marushanwa yo gusoma
Abahize abandi bahembwe ibirimo ibikoresho by’ikoranabuhanga nka Mudasobwa
Abanyeshuri 9 muri 36 bahize abandi bafite ubumuga
REB yasabye ibigo byose by’amashuri kuzitabira umwaka utaha 

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA