Abanyeshuri bagera ku 8321 basoje amasomo yabo, banahabwa impamyabumenyi na kaminuza nkuru y’u Rwanda.

 

Abanyeshuri ibihumbi 8321 ku munsi wejo basoje amasomo banahabwa impamyabumenyi na kaminuza nkuru y’u Rwanda, maze basabwa kugendana n’impuguka ziri kugaragara ku isi,maze bakabyaza umusaruro mu ikoranabuhanga n’iterambere.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, ni we wabisabye aba banyeshuri kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2023 ubwo yabashyikirizaga impamyabumenyi zabo mu byiciro bitandukanye, kuva ku cya mbere cya kaminuza kugeza ku y’Ikirenga, PhD.

Yabasabye guhora barangwa no gushaka kunguka ubumenyi bwisumbuyeho mu guhangana n’ibibazo igihugu n’Isi bifite cyane ko bahawe ubumenyi bwose bubaha ubushobozi bwo kugera kuri buri kimwe igihugu cyimirije imbere.

Ati “Nubwo Isi ikomeje guhinduka mu buryo butandukanye bigizwemo uruhare n’ibirimo ikoranabuhanga, Kaminuza y’u Rwanda na yo ntiyicaye gutyo gusa ahubwo yakomeje kujyana n’impinduka kugira ngo ikomeze gutanga ubumenyi bufite ireme.”

Yijeje iyi kaminuza ko Guverinoma izakomeza kuyishyigikira cyane ko iri no kuyivugurura kugira ngo uburezi itanga bukomeze kujyana n’igihe, asaba abarimu, abanyeshuri n’ubuyobozi bwa kaminuza gutanga umusanzu wabo mu gushyira mu bikorwa ayo mavugurura.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Kayihura Muganga, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, ihora ibari hafi kugira ngo itange uburezi bugezweho ndetse bufite ireme, ashimangira ko ari umurimo ukomeye mu guteza imbere ejo heza h’u Rwanda hashingiye ku bumenyi.

Ati “Mukoreshe ubwo bumenyi mwahahawe muhanga udushya, mugira uruhare mu iterambere ridaheza. Mwibuke ko kwiga ari ibintu bihoraho, ntabwo bivuze ko musoreje aha, ahubwo muharanire gukomeza kunguka ubumenyi.”

Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa Kaminuza y’u Rwanda, Patricia L. Campbell, wavuze ko haba inshuti, ababyeyi, ubuyobozi bwa Kaminuza ndetse n’igihugu muri rusanze babatezeho impinduka “muri iyi Isi ikomeje kurangwa n’ibibazo bitigeze bibaho mu bihe bya mbere.”

Ati “Muzitonde, murangwe n’amakenga, muhore mwiga, bizabafasha kugera kure kandi heza. Ni mwe ejo heza hazaza h’igihugu n’Isi muri rusange. Ndabizi ko ubumenyi mwahawe buzabafasha kubigeraho. Mwarakoze cyane.”

Umunyeshuri wari uhagarariye abandi, Ntwari Innocent, yavuze ko ubumenyi bahawe bazabwifashisha mu kubaka u Rwanda uko bikwiriye.

Aba banyeshuri basoje uyu mwaka ni umubare munini cyane ugereranyije ugereranyije n’abagera ku 5702 basoje mu 2022.

Muri aba banyeshuri 8321, abagera kuri 221 bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, 7435 bahabwa iz’icya kabiri, 627 bahabwa impamyabushobozi z’igihe gito (post postgraduate) mu gihe abagera kuri 38 bahawe impamyabumenyi z’ikirenga, PhD.

Ishami ry’uburezi ni ryo ryasojwemo n’abanyeshuri benshi aho bangana na 3471, mu buzima hasoza abangana na 1361, mu bumenyi n’ikoranabuhanga bangana na 1323 mu gihe abagera ku 1080 basoje mu masomo y’ubukungu n’ubucuruzi.

 

UBUREZI.RW.

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA