Abanyeshuri ibihumbi 26 batangiye ibizamini ngiro bategetswe gutsinda hejuru ya 70%

Abanyeshuri 26 482 biga mu bigo by’amashuri yisumbuye ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro batangiye gukora ibizamini ngiro bya leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024.

Ni ibizamini Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko umunyeshuri asabwa kubona amanota 70%, aho utayabonye adahabwa impamyabumenyi kuko asabwa gusubiramo amasomo.

Ni ibizamini byatangirijwe ku ishuri rya Saint Joseph Intergrated College Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard yavuze baha agaciro gakomeye ibi bizamini ngiro kuko umunyeshuri ategetswe kubona amanota hejuru ya 70%, mu rwego rwo kwizera neza ko ubumenyi ajyanye hanze aribwo bucyenewe.

Yagize ati “Muri ayo masomo mbonezamwuga dutanga iyo umunyeshuri atatsinze iki kizami barimo gukora ubungubu, ntabone amanota ari hejuru ya 70% ntabwo tumuha impamyabushobozi (Certificate), kuko icyo abategerejweho gukora nagera ku isoko ry’umurimo agomba kukigaragaza.”

Dr Bahati yagaragaje ko ibi bizamini ngiro ariyo ntangiro y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye.

Ati “Uyu ni nkawo munsi dutangiriyeho ibizamini bya Leta, dutangiranye n’amasuzuma ngiro yatangiye uyu munsi, akaba yatangiye mu mashuri yisumbuye ku banyeshuri bari mu mwaka wa nyuma aho bagomba gukora amasuzuma ngiro ariko tuyatangira mbere kuko hari n’andi masuzuma asanzwe yanditse bakora nyuma y’uko bakora amasuzuma ngiro.”

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye ibi bizamini ngiro, bavuze ko biteguye neza kandi ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo batsinde iri suzuma ngiro kugirango bazajyane hanze ubumenyi bucyenewe ku isoko.

Abanyeshuri batangiye ibizamini ngiro bagaragaje ko bateguwe neza

Hagenimana Isaac Roger wiga ubwubatsi mu ishuri rya Saint Joseph Integrated College Nyamirambo, yagize ati “Ibizamini tubyiteguye neza kandi ndi kubona ko biri kugenda biduha amahirwe ko dushobora kubikora neza kubera Imana.”

Yakomeje agira ati “Ku isoko ry’umurimo hanze aha, ntabwo ducyeneye wa muntu uvuga ikintu ariko atazi kugikora, kuba uziko kuvuga ikintu ariko unazi kugikora nibyo bikenewe ku isoko ry’umurimo.”

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ya tekinike, imyuga n’ubumenyi ngiro bagera ku bihibumbi 26, 482 barimo abakobwa 11,976 n’abahungu ibihumbi 14,506 biga mu bigo by’amashuri 330, nibo batangiye gukora ibizamini ngiro bya leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri wa 2023-2024.

By’umwihariko, abanyeshuri biga amasomo y’abafasha b’abaganga “Associated Nursing Program” nabo bakoze ibizamini ngiro ku nshuro ya mbere, aho ku ikubitiro hakoze abanyeshuri 203 baturutse mu bigo 7, barimo abakobwa 103 n’abahungu 100.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard atangiza ibi bizamini
Abakobwa bitabiriye amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro
Ibyo biga basabwa kubishyira mu bikorwa
Bahamya ko ubumenyi basohokana bucyenewe ku isoko ry’umurimo

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA