Abanyeshuri ibihumbi 55 bamaze guhaha ubwenge mu kwihangira imirimo

Abanyeshuri barenga ibihumbi 55 biga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda nibo bamaze guhaha ubwenge bwo kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kwihangira imirimo.

Ni ubumenyi bahabwa biciye muri gahunda yiswe ‘Wavumbuzi Enterpreneurship Challenge’ amarushanwa ngarukamwaka amaze kuba inshuro enye, aho yitabirwa n’abanyeshuri biga kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kugeza mu wa gatandatu.

Ni gahunda yashyizweho hagamijwe kubakira ubushobozi aba banyeshuri bwo kwihangira imirimo bakiri bato no guhanga udushya. Ahabaho guhiganwa n’abandi mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, hanyuma abahize abandi bagahembwa.

Abanyeshuri barushanwa binyuze kuri internet hifashishije mudasobwa cyangwa telefone, buri cyumweru bagahabwa imikoro [challenge] inyuranye igendanye no gusobanukirwa ibibazo byugarije sosiyete yabo n’Isi muri rusange n’uburyo byashakirwa ibisubizo.

Ni irushanwa ritegurwa n’Umuryango Allan and Gill Gray Phlanthropy. Rikaba ryaratangiriye muri Afurika y’Epfo mu 2019.

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 08 Gicurasi 2024, ubwo habaga umuhango wo guhemba abitwaye neza mu cyiciro cya kane cy’irushanwa, Umuyobozi Ushinzwe iyamamazabikorwa n’itumanaho mu Muryango Allan & Gill Gray Philanthropies Rwanda [AGGPR], Sherry Uwase, yavuze ko mu myaka ishize hari umusanzu rimaze gutanga mu rwego rw’uburezi mu Rwanda.

Ati “Umumaro wayo wa mbere ni uko aya marushanwa ajyanye na gahunda yo kwigisha kwihangira imirimo kandi ikaba ijyanye n’igihe ndetse na gahunda z’ahazaza h’uburezi bufite ireme.”

Yakomeje agira ati “Intego n’uko amashuri menshi yakwitabira aya marushanwa kugira ngo tugaruke kuri ya mpamvu dushaka kugeraho ariyo yo gufasha abanyeshuri bose kugira ubumenyi bwo guhanga imirimo kandi bakiri bato no kubategura kwinjira ku isoko ry’umurimo.”

Irushanwa ry’uyu mwaka ryabaye hagati ya Tariki 22 Mutarama- 06 Werurwe 2024. Kuri iyi nshuro aba banyeshuri bagiye bahabwa imikoro yo mu nzego z’ubwubatsi, urw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi muri Afurika, ibikoresho bikoranye ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru [mechatronics] ndetse n’ubwenge bukorano [AI].

Ryitabiriwe n’abanyeshuri babarirwa mu bihumbi baturutse mu mashuri 900 yo mu turere twose tw’igihugu, hamwe n’abarimu 2,200 bagiye babaherekeza bakanafasha aba banyeshuri gukurikirana iri rushanwa.

Uwiduhaye Olive, wiga muri G.S Kareba, niwe wegukanye igihembo nyamukuru cy’iri rushanwa, atsindira n’ibindi bihembo birimo gusura Pariki y’Akagera no guhabwa amahugurwa mu bijyanye no kwihangira umurimo.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa yagize ati “Nishimiye amahugurwa nzahabwa kuko ni byinshi numva nzahabonera. Muri aya marushanwa umukoro nakunze cyane ni ujyanye n’ubwenge bukorano, bituma ngira n’inzozi zo kuzaba umugore ukomeye muri aka karere cyane mu Rwanda, ufite ubumenyi butandukanye. Ncaka no guteza imbere ubuhinzi bugezweho cyane iwacu muri Nyabihu.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Busabizwa Parfait, yagaragaje ko gahunda nk’izi zigamije gufasha abakiri ku ntebe y’ishuri kuvumbura ubumenyi bifitemo.

Yagize ati “Kubigisha bakiri ku ntebe y’ishuri bibafasha kuvumbura ubushobozi bifitemo no guhanga ibishya bitanga imirimo kuribo no kuri bagenzi babo hakiri kare bagakura babikunze kandi banarushaho kunononsora imishinga yabo.”

Ubwo hasozwaga irushanwa rya ‘Wavumbuzi Entrepreneurship Challenge’ icyiciro cya kane, abanyeshuri mu byiciro binyuranye, abarimu ndetse n’ibigo by’amashuri, bahawe ibihembo bitandukanye birimo amafaranga n’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa.

Abarenga ibihumbi 55 bamaze guhaha ubwenge mu kwihangira imirimo

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA