Abanyeshuri n’abashakashatsi ba Kaminuza y’u Rwanda bahuguwe ku gukora inkingo

Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, abarimu n’abashakashatsi bahawe amasomo agaruka ku bisabwa mu gukora inkingo, uko ubuziranenge bwazo busuzumwa, uko zigeragerezwa ku bantu cyangwa inyamaswa n’ibindi birimo ishoramari rishyirwamo.

Ni amasomo yatanzwe n’impuguke z’Ikigo Mpuzamahanga cy’Inkingo, IVI [International Vaccine Institute], biturutse ku bufatanye gifitanye n’Ikigo cy’Icyitegererezo mu Kwigisha Gukora Imiti n’Inkingo no Kugenzura Uburyo Bigezwa ku Bayikeneye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Abayatanze barimo Prof Jerome Kim, wagarutse ku bijyanye n’inkingo n’ibisabwa kugira ngo zikorwe, mu gihe Prof Anh Wartel we yagarutse ku kugerageza inkingo n’ibindi. Prof George Bickerstaff we yagarutse ku bijyanye n’ishoramari mu gukora inkingo n’imiti.

Muri Gashyantare 2023, nibwo Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’icyitegererezo mu by’inkingo n’uruhererekane mu by’ubuzima (EAC Regional Centre of Excellence for Vaccines, Immunization and Health Supply Chain Management : EAC RCE-VIHSCM), yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kongera ubumenyi muri gahunda yo guharanira kuba igicumbi cy’uru rwego muri Afurika.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera yavuze ko ibi biganiro byibanze ku kureba ibisabwa kugira ngo inkingo zikorwe ndetse zinagezwe ku isoko.

Ati ‘‘Ni ukugira ngo aba banyeshuri, abarimu n’abashakashatsi bamenye uru rugendo rwo gukora inkingo u Rwanda rwatangiye, icyo bisaba kuko barakenewe cyane kugira ngo bazabashe gukora muri urwo ruganda.’’

Minisitiri Dr Butera yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2023, u Rwanda ruzatangira gukora inkingo kandi ibisabwa byose biri ku murongo ari na yo mpamvu abanyeshuri, abashakashatsi n’abandi batandukanye basabwa kwitegura kuzatanga umusanzu wabo aho uzakenerwa.

Yakomeje agira ati ‘ Ubutumwa buhari ku banyeshuri n’abandi ni uko uru rugendo rwo gukora inkingo n’imiti ari urugendo bakenewemo, ni kimwe mu byo igihugu gishyize imbere yaba mu rwego rw’ubuzima ndetse no mu rwego rw’ubukungu. Turabashishikariza kubijyamo neza, bakore ubushakashatsi kugira ngo bazabashe kwiteza imbere bateze imbere n’igihugu.’’

Abanyeshuri n’abashakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda bagaragaje ko aya masomo bahawe yabafunguye cyane ko bimwe mu byo bigishijwe n’izi mpuguke ari bishya ugereranyije n’ibyo basanzwe biga mu ishuri cyangwa bazi.

Ishimwe Mugabe Ghislain ugiye kurangiza amasomo mu ishami rya Pharmacy, yagize ati “Uyu munsi nungutse byinshi kuko badusobanuriye inkingo, uko zitegurwa ndetse n’urugendo rwose zinyuramo kugira ngo zigere ku isoko zitangire gukoreshwa. Abantu baba bakeneye kubimenya.”

Uyu mwaka uzashira u Rwanda rufite uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n’Igituntu. Ni uruganda kandi ruzaba rukora indi miti itandukanye.

Ruzubakwa n’Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n’imiti.

Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didas Muganga Kayihura yavuze ko biteguye gutanga umusanzu mu kugira abakozi bakenewe n’uruganda rukora inkingo n’imiti.

Ati “Kugira ngo byose bigerweho ni uko hazaba hari abakozi babikora, ubundi kugira ngo inkingo zigerweho hari abiga ubuganga, abiga ikoranabuhanga, abiga amategeko […] buri muntu wese, azakenerwa muri uru rugendo, ni yo mpamvu navuga ko nka kaminuza dufite umutwaro ukomeye wo kugira ngo dutoze abo bantu bose.”

“Twiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo gahunda leta yatangiye izagerwaho tubigizemo uruhare. Tuzakomeza gukorana n’abahanga nk’aba bo muri IVI kugira ngo tugere ku bakozi bafite ubumenyi buhagije.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda butangaza ko Prof Jerome Kim, Prof Anh Wartel na Prof George Bickerstaff, bafitanye imikoranire ya hafi nayo kuko baherutse kwemezwa nk’abarimu muri EAC RCE-VIHSCM.

 

IVOMO: IGIHE

UBUREZI.RW

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA