Abanyeshuri barenga 1000 baragagaza ubuhanga bafite bwo gukora za robo na progaramu ya mudasobwa.

Abanyeshuri barenga 1000 bahurira mu mashuri 100, batangiye amarushanwa agamije kugaragaza ubuhanga bwabo mu gukora za robo na porogaramu za mudasobwa guhera ku Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo, akaba ari amarushanwa azamara amezi ane.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yishimira intambwe imaze kugerwaho mu kwimakaza ubumenyi n’ikoranabuhanga, igashishikariza abanyeshuri kurushaho kwitabira ayo masomo cyane ko uburyo bw’ikoranabuhanga bukoresha amarobo no gukora porogaramu za mudasobwa (programming) bitagenewe abanyamahanga gusa.

Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, yasabye abanyeshuri kurushaho gutinyuka ayo masomo ubwo yatangizaga ayo marushanwa yahuje ibigo by’amashuri biturutse mu duce dutandukanye tw’Igihugu ajyanye n’imibare na siyansi bakoresha ikoranabuhanga ry’amarobo.

Minisitiri  Twagirayezu avuga ko amarushanwa aha abana amahirwe yo gutinyuka gukoresha ikoranabuhanga ry’amarobo kandi bakwiye gutinyuka amasomo ajyanye na siyanse.

Ati: “Icyo turi gukora ni ukugira ngo abana benshi bajye muri ino gahunda, tugire abana bafite ubwo bumenyi ariko nanone banatinyuke cyane ko hari ubwo abana babireba kuri televiziyo babibona ahandi bakigira ngo si ibyabo. Icyo dushaka ni umubare munini w’abana bashobora gutinyuka rino koranabuhanga ku buryo mu minsi iri imbere tuzagira abahanga bakora mu nganda n’ahandi.

Yongeyeho ko aya marushanwa atuma abatsinze kurusha abandi bahabwa amahirwe yisumbuyeho nko kujya mu mahanga kungurana ubumenyi na bagenzi babo bo muri ibyo bihugu.

Bamwe mu bana bitabiriye aya marushanwa bavuga ko bibafasha kwiyungura ubumenyi mu gushyira mu ngiro ibyo biga,  ariko bakanavuga ko bagifite imbogamizi kuko kubona ibikoresho bigorana.

Irame Ariel ati: “Ibyo twize tubasha kubishyira mu mishinga twifashishije ibi bikoresho, kuko usanga dushyira mu bikorwa ibyo twiga kandi dushobora kubigeza kure tukanabyigisha bagenzi bacu, gusa imbogamizi tujya tugira kubona ibikoresho bifata umwanya ugasanga dutaye igihe.”

Gasaro Amelia na we ati: “Mbere twabonaga ko tutashobora gukoresha ibi bikoresho ariko ubu kubera amarushanwa tugenda tubona ko tubishoboye kandi tukanabikora neza gusa hari ubwo usanga ubuke bw’ibikoresho tutabona ukwisanzura guhagije twese.”

Minisiteri y’Uburezi avuga ko ikibazo cy’ubuke kizwi kuko amashuri menshi adafite laboratwari zo kwifashisha ariko ubu ikaba iri gushyira imbaraga mu guha amashuri ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha (science kits) nubwo hakiri urugendo rurerure kugira ngo ibyo bikoresho biboneke mu buryo buhagije.

Aya ni amarushanwa azabera mu mashuri 100, aho hazitabira abana 1300, bazaba bakora mu matsinda hanyuma barushanwe hazatorwemo abazatsinda ku rwego rw’Igihugu.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amatsinda yitabiriye aya marushanwa abaye ku nshuro ya kabiri yavuye kuri 35 agera ku 100, kandi abayitabira bagaragaza uguhanga udushya mu gukora robo na porogaramu za mudasobwa.

 

UBUREZI.RW.

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA