Abanyeshyuri ba Kaminuza y’u Rwanda bavumbuye ibicanwa bihendutse kandi bitanangiza ikirere

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda batangiye gukora ibicanwa bisimbura bikanunganira inkwi n’amakara, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ku kubona ingufu zihendutse kandi zitangiza ikirere.

Marie Alice Uwingabire, avuga ko bakoze Imbabura ishobora gukoresha briquette bagamije gucyemura ikibazo cy’imyanda n’ikibazo cy’ibicanwa byari bihenze cyane.

Ati “Muri iyi mbabura yacu imbere niho ushyira amakara, aho ushobora gukoresha ama briquettes cyangwa se pilles. Twacyemuye ikibazo cy’imyanda, ducyemura n’ikibazo cy’ibicanwa byari hibenze cyane.”

Byiringiro Thierry, we avuga ko afatanyije na bagenzi be bifashishije uburyo igiti gikoramo gaze gihumeka (process of carbonization) bakayikuramo igashyirwa mu macupa igacanywa.

Agira ati “Ubwo bushobozi igiti cy’ifitemo mu buryo gikoramo gaz nibwo buryo dukoramo mu gukusanya iyo gaze iba iri mu giti noneho tukayishyira mu icupa ryacu ikaba yakoreshwa mu buryo busanzwe bwo guteka.”

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abikorera mu by’Ingufu EPD, Serge Wilsom Muhizi avuga ko hakigaragara icyuho hatagi ya za kaminuza n’abikorera mu bijyanye n’ingufu zisubira n’ibicanwa bibonye.

Ati “Dufite ibyuho ahantu hatandukanye, icyuho kigaragara mu myigishirize akenshi usanga urwego rw’abikorera bavuga ko abanyeshuri babona mu mirimo batari ku rwego rwifuzwa, ntabwo bajyanye n’isoko rigezweho, nta nubwo baduha umusaruro dukeneye. Ese ni gute twahuza byombi, kubera ko hari ubushake buhari mu mashuri, ni ukuvuga ngo duhuze abikorera na za Kaminuza icyo cyuho kibe cyabasha kuvaho.”

Umuyobizi wa Kolege y’Ubumenyi n’ Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’ U Rwanda, Dr. Ignace Gatare yemeza ko ubufatanye hagati y’izi nzego zombi buzatanga ibisubizo birambye.

Ati “Kugira ngo tumenye ibikenewe, kugirango amasomi yacu n’ubushakashatsi dukora bijyane n’ibicyenewe ku isoko, uyu munsi twahuye ngo tuganire turebere hamwe uburyo amasomo dutanga agenda asubiza ibibazo bikomeye dusanze ku isoko ry’umurimo, inganda n’ahandi ingufu zikoreshwa.”

Ibarura rusange ry’imibare y’abaturage n’miturire rya 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda abakoresha inkwi bari 76.1% ariko muri abo 36.5% bakoreshaga amashyiga arondereza ibicanwa. Rufite kandi gahunga yo kuzaba rwaragabinyije ibicanywa by’inkwi n’amakara bikava 80% byariho muri 2017 kugeza kuri 42% bitarenze Kamena uyu mwaka ndetse na 20% bitarenze 2030.

Abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bavumbuye ibicanwa bitangiza ikirere
Intego ni ukugabanya ibyuka byangiza ikirere biterwa no gucana inkwi n’amakara

NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA