Abagera kuri 69 basoje amashuri ayisumbuye mu ishuri rya ESSI Nyamirambo basabwe gukomeza kurangwa n’umwete n’ishyaka ndetse bagakomera ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.
Hari mu birori byo gushima Imana no gushikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 69 basoje umwaka w’amashuri 2022/2023, byabereye ku ishuri ESSI Nyamirambo ku wa 19 Mata 2024.
Aho abasoje amasomo basabwe gukomeza kurangwa n’indangagaciro n’imyitwarire iboneye mu rwego rwo guhesha ishema igihugu.
Umuyobozi w’ishuri ESSI Nyamirambo, Ntamuturano Abdoul yavuze ko ubumenyi bugomba kuzuzanya n’indangagaciro ndetse n’imyitwarire iboneye mu rwo guhesha ishema Igihugu.
Ati “Murasabwa kutarangamira impamyabumenyi gusa kuko ubumenyi budaherekejwe n’indangagaciro buba imfabusa. Uyu munsi mubonye urufatiro n’urufunguzo ruzabafasha kugira ngo mwinjire mu mashuri atandukanye ya kaminuza , bityo ubumenyi bwanyu bukomeze bwiyongere.”
Abanyeshuri bahawe izi mpamyabumenyi nabo bashimangiye ko babonye amahirwe yo kuzakomeza kuzamura ubumenyi biga muri za Kaminuza zitandukanye.
Ingabire Evelyane usoje mwishami rya MCE (Mathematics, Chemistry and Economics) yagize ati “Imbere yanjye ni heza kuko mfite inzozi zo kuzavamo umuntu ukomeye, ngiye kongera ubumenyi muri kaminuza kugirango nzatange umusanzu wo kubaka gihugu.”
Hategekimana Yussuf, yemeza ko ubumenyi bavanye ku ishuri bazabubyaza umusaruro uko bishoboka.
Ati “Imbaraga zanjye n’ubumenyi nahawe niteguye kubikoresha neza kugirango njye n’abanyarwanda tuzakomeze dutere imbere.”
Ababyeyi, abarimu n’abarezi ba ESSI Nyamirambo bashimiwe ubwitange baragaje mu kwita ku banyeshuri n’umuyobozi w’Ikigo ndangamuco wa kislam cya Kigali, Abdellatif Oulad Aouid iri shuri riherereyemo.
Ati “Mbashimiye ubwitange mwagaragaje mu gukurikirana abanyeshuri bakaba baratsinze neza bafite amanota meza, ni iby’agaciro ku kigo cya ESSI Nyamirambo, ndetse byerekana ireme ry’uburezi.”
Ecole Secondarie Scientifique Islamique Nyamirambo, yashinzwe mu 1984, ikaba yijihije ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya 29 kur’iyi ncuro hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri 69 basoje ayisumbuye umwaka wa mashuri 2022/2023.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.COM