Abarimu barasaba Leta kubongerera amahugurwa na gahunda zibahindurira imibereho

URwanda rwifatanije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe Mwarimu, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Abarimu dukeneye mu burezi twifuza”

Umwe mu mikoro abarimu bahaye Leta y’uRwanda ni ugukomeza kubongerera amahugurwa abakarishya ubwenge kugira ngo barusheho kuzamura ireme ry’uburezi, ndetse no kubongerera gahunda zibahindurira imibereho, nko kubashakira amacumbi aborohereza mu kazi hafi y’aho bakorera.

Muri ibi birori, abarimu babaye indashyikirwa 1,058 bahawe ibihembo bitandukanye birimo na telefone zo gukomeza kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga. Amashuri 5 yitwaye neza mu mitsindire y’ibizami bya Leta umwaka 2022/2023, haba mu bumenyi rusange na TVT na yo yahawe ibihembo.

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga , imyuga n’ubumenyingiro avuga ko abarimu bakenewe mu burezi bw’uRwanda bafite uruhare rwo kugera ku mpinduka igihugu cyifuza.

Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga , imyuga n’ubumenyingiro.

Uyu muhango witabiriwe n’abaminisitiri batandukanye barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’ikoranabuhanga, na Minisitiri w’umurimo, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa b’uburezi batandukanye.

Irere yagize ati: “Twese twemeranya ko impinduka dukeneye mu burezi zigirwamo uruhare na mwarimu, ndetse akaba ari na we uzishyira mu bikorwa, ni muri uru rugamba rwo guharanira kugera ku burezi twifuza, igihugu cyacu cyashyizeho ingamba zigamije kongera kuzahura ireme ry’uburezi ndetse no kugera kuri izo ntego z’ibyiciro by’uburezi, inzego zose z’uburezi dufatanije twabashije kongera umubare w’abana bagana ishuri, icyo twita ‘universal access to education’, batangiriye ku gihe ku kigero cya 97.7 ku ijana.”

Abana bata ishuri baragabanutse

Irere yakomeje avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego, hagati y’imyaka itatu n’itanu, umubare w’abana bata ishuri wagabanutse umwaka ushize, kuva ku 9.5% kugera ku 8.5%.

Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’uburezi bitabiriye ibi birori.

Irere yakomeje agira ati: “Dufite umukoro rero twese hamwe dufatanyije wo gukomeza kumanura uyu mubare, aho kugira ngo uzamuke. Dufite kandi ingamba zitandukanye zidufasha kuzamura ireme ry’uburezi, cyane cyane mu burezi bw’ibanze, twashyize kandi imbaraga muri gahunda yo kugaburira abana bose ku ishuri, nubwo tugikeneye gufatanyiriza hamwe kugira ngo dukangurire ababyeyi gutanga umusanzu wabo ku gihe ndetse no kongera uruhare rwabo mu gukurikirana imyigire n’imyigishirize y’abana bacu twese.”

Iterambere n’ubukungu bishingiye ku bumenyi  

URwanda rwahisemo kuba igihugu gishingiye ku bumenyi, uburezi bukaba bufite agaciro nk’imwe mu nkingi za mwamba zo gufasha igihugu kugera kuri iyo ntego.

Mu rwego rwo kugira uburezi buhamye kandi butanga icyizere, umwarimu yitabwaho by’umwihariko, bimwe mu bimukorerwa birimo kumwongerera ubumenyi binyuze mu mahugurwa atandukanye.

Nyirazirikana Pelatie, ni umwe mu barimu bahawe buruse na Leta y’uRwanda kugira ngo biyungure ubundi bumenyi bazamure ireme ry’uburezi.

Agira ati: “Ndi umwe mu barimu bahawe buruse na Leta y’uRwanda kugira ngo biyungure ubundi bumenyi bazamure ireme ry’uburezi, bizadufasha kugira imibereho myiza, ndetse bizatuma tugira umurava wo kuzamura ireme ry’uburezi mu gihugu cyacu,”

Mu mwaka ushize wa 2022, abarimu bagera ku 5,063 bigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro barahuguwe bahabwa n’impamyabumenyi, 70,784 bigisha mu mashuri asanzwe na bo barahuguwe. Leta kandi yashyize imbaraga mu kuzamura ubumenyi bwa mwarimu mu ikoranabuhanga, abarimu bahabwa za mudasobwa kugira ngo bazamure uburezi bufite imbaraga bushingiye ku ikoranabuhanga.

Nambajimana Jean pierre, umwarimu wari uhagarariye abandi muri uyu muhango, yigisha ku kigo cy’amashuri y’abakobwa cya FAWE ku Gisozi, mu mujyi wa Kigali, yagarutse ku gaciro k’umunsi wa mwarimu wizihizwa mu Rwanda nk’ikimenyetso cy’uko Leta ihora izirikana akamaro ka mwarimu.

Muri ibi birori, abarimu babaye indashyikirwa 1,058 bahawe ibihembo bitandukanye

Nambajimana yagize ati: “Turasaba Leta kugira bimwe mwadufashamo kugira ngo turusheho kuzamura ireme ry’uburezi, nko gukomeza gushyiraho amahugurwa kugira ngo abarimu bakomeze gutyaza ubumenyi, ikindi nuko uburyo bwo guha abarimu buruse ‘Scholarships’ na bwo bwakwiyongera, mu rwego rwo kugira ngo bakomeze bazamure bwa bumenyi bwabo, ikindi twifuza ko abarimu bashyirirwaho uburyo bwo kubona amacumbi mu buryo buhendutse, mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho myiza ya mwarimu, hazirikanwa ibice by’igihugu akoreramo,”

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Twagirayezu Gaspard yashimiye abarezi uruhare n’ubwitange bakomeza gukorera igihugu, asaba buri wese kuzirikana aka gaciro n’umwanya w’ingezi mu nzira y’iterambere uRwanda rurimo.

Ati: “Iterambere ry’igihugu cyacu nta handi ryashingira atari ku munyarwanda ushoboye, ufite ubumenyi ndetse n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. Mwarimu rero akaba afite uruhare ntagereranywa mu kubaka uyu munyarwanda. Leta y’uRwanda igenda ishyiraho gahunda zitandukanye mu kuzamura imibereho myiza ya mwarimu, ndahamya ko twese twishimira ibigenda bikorwa harimo no kongera umushahara wa mwarimu no gutera inkunga Koperative yacu UMWALIMU SACCO,”

Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Twagirayezu Gaspard yagejeje ijambo ku bitabiriye Umunsi wa Mwarimu.

“Tuzakomeza kongera amahugurwa no gukorana n’abarimu kugira ngo dukomeze duteze imbere uburezi bwacu, ndabizeza ko icyo tutaha abarimu ni icyo tudafite. Tuzakomeza rero gukorana namwe, kugira ngo dukomeze duteze amashuri yacu imbere. Nongeye rero kubifuriza umunsi mukuru mwiza, kandi mbizeza ko minisiteri y’uburezi n’izindi nzego ndetse n’abafatanyabikorwa tuzakomeza gushyiraho ingamba no gukora ibikwiye kugira ngo umwuga w’uburezi ukomeze ugire agaciro kawo.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarimu barenga ibihumbi ijana na makumyabiri (121,354), barimo 104,720 bigisha mu bigo bya Leta n’ibifashwa na Leta, 5,588 bigisha mu bigo by’imyuga n’ubumenyingiro, ndetse na 11,046 bigisha mu bigo byigenga, byaba ibitanga amasomo asanzwe n’ibyigisha imyuga n’ubumenyingiro.

UBUREZI.RW

 

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA