Abasaga 362 barangije gukarishya ubwenge mu mategeko basabwe kuba abanyakuri

Abanyeshuri 362 mu ishuri rya ILPD (Institute of Legal Practice and Development) barangije amasomo arebana n’ubumenyingiro mu by’amategeko, basabwa kwita ku ngaruka za buri cyemezo bafata ndetse bakaba abanyakuri.

Ni ubutumwa bahawe na Dr. Aimé Muyoboke Kalimunda, Umuyobozi Mukuru wa ILPD wavuze ko abanyeshuri basoza amasomo muri iri shuri kuva ryatangira batuma rihunduka ihuriro ry’abagore n’abagabo haba mu Rwanda no mu mahanga bakumva neza ko ubutabera aricyo kibazo gikomereye Isi.

Aba banyeshuri yabasabwe kwirinda icyatuma bataba abanyamwuga cyangwa se icyatera akarengane cyose batakamurikirwa n’umutima w’ukuri bita ku ngaruka za buri mwanzuro bagiye gufata.

Umunyeshuri wari uhagarariye abandi Ngarambe John, yavuze ko ubumenyi bavomye muri iri shuri buzabafasha kuba indashyikirwa no kuba abanyamategeko b’abanyamwuga, bitezweho gutanga umusanzu mu butabera bw’ u Rwanda.

Ati “Aya masomo azatuma imikorere yacu irushaho kuba myiza ikomeze kurangwa n’ubudakemwa. Ndashimira cyane Umukuru w’Igihugu na guverinoma, kuko ibi ntibyari kugerwaho bitari kubw’inkunga yabo.”

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko ikoranabuhanga by’umwihariko iry’ubwenge buremano rikomeje kwiharira igice kinini cy’ubuzima bwa muntu ndetse no mu rwego rw’ubutabera, abahamagarira kwiga kuribyaza umusaruro bakanoza akazi kabo.

Agira ati “Mubishatse ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ryaba ari intwaro ikomeye cyane mu kazi kanyu nk’abanyamategeko. Bimwe mu byo ryabafasha harimo gukora no kugenzura amasezerano gukora ubushakashatsi, guteganya ibisubizo ku bibazo runaka kuko rishobora gucukumbura ibisubizo byatanzwe ku bibazo bimwe mu gihe cyahise, n’ibindi byinshi.”

Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye kuwa 28 Werurwe 2024 ubera muri Stade ya Nyanza ku Karere ka Nyaza utangizwa na Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard akaba ari n’Umuyobozi wikirenga wa ILPD (Chancellor).

ILPD yatangiranye intego yo kuba ihuriro ry’abanyamwuga mu by’amategeko haba mu Rwanda, mu karere, Afurika n’Isi muri rusange, itangirana porogaramu imwe, imaze kugira izirenga 14 inatanga kandi amasomo y’igihe gito kubantu 1000 buri mwaka.

Abasoje amasomo yabo kuri iyi nshuro ni abanyeshuri bakomoka mu bihugu bitandatu bya Afurika, basoreje mu Ishuri Rikuru ryigisha rikanateza Imbere Amategeko, ILPD, rifite icyicaro gikuru i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo. Hari ku nshuro ya 12 iri shuri ritanga impamyabushobozi.

Abasaga 362 barangije amasomo muri ILPD

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA