Abasaleziyani mu guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyigiro.

Umuryango w’Abihayimana b’Abasaleziyani ba Don Bosco wiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo urubyiruko rugana amasomo y’imyuga rukomeze kubona uburezi bufite ireme kandi busubiza ibibazo biri ku isoko ry’umurimo.

Byagarutsweho n’Ubuyobozi bw’abasaleziyani bakurikirana ubuzima bwa buri munsi ku Ishuli ry’Imyuga rya Don Bosco Rango TVET mu Kiganiro bwagiranye n’itangazamakuru kuwa 13 Ugushyingo 2023.

Padiri Raphael Katanga, umwe mu Basaleziyani bakorera ubutumwa mu Karere ka Huye, yabwiye IGIHE ko ubunararibonye bafite mu kwigisha imyuga babukomora kuri Padiri Yohani Bosco washinze uyu muryango.

Mu byamuranze hakaba harimo kwigisha imyuga urubyiruko by’umwihariko rw’amikoro make bigatuma rubasha kwibeshaho no guteza imbere imiryango rukomokamo.

Ati “Iyi ntego ntiyahagaze kuko no mu Rwanda Abasaleziyani twakomeje gushyira mu ngiro ubutumwa bwa Mutagatifu Yohani Bosco bwo kwigisha urubyiruko hagamijwe kurufasha kwiteza imbere ubwabo n’igihugu muri rusange.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ibigo bitatu by’Abasaleziyani byigisha imyuga birimo Don Bosco Gatenga TVET, Don Bosco Rango TVET na Don Bosco Muhazi TVET.

Muri Don Bosco Rango TVET hatangirwa amasomo yo gusudira, gutunganya umusatsi, gutunganya ibikoresho bikozwe mu mbaho, kubaka, kudoda no guteka.

“urubyiruko rwinshi rwize hano mu kigo cya Don Bosco Rango, ukabona rero ko ari uruhare rukomeye ishuri ryacu rifite mu iterambere ry’igihugu kandi no ku rubyiruko.”

Yongeraho ati “Ni muri ubwo buryo rero bidushimisha cyane kandi tugakomeza gushishikariza urubyiruko ko rwaza rugakomeza kwiga amasomo ajyanye n’imyuga kuko bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Izerwa Ange Sabine, umwe mu banyeshuri bize umwuga wo gutunganya umusatsi muri Don Bosco Rango mu mwaka wa 2022, yavuze ko ubumenyi yungukiye muri Iki kigo bumufasha.

Uretse kuba yarahise abona akazi ko kwigisha muri iki Kigo yongeraho ko no mu munsi itari iy’akazi jya gukora ibiraka mu nzu zitunganya imisatsi hirya no hino mu mujyi wa Huye.

“naraje gufasha bagenzi banjye nkabaha ubumenyi nigiye hano na byo byaramfashije kandi birananshimisha kuba mfasha bagenzi banjye nk’umwarimu wabo.”

Ubushakashatsi buheruka bwakozwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro bwagaragaje ko hejuru ya 70% by’abanyeshuli barangiza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro babona akazi mu mezi atandatu ya mbere, naho 75% by’abakoresha bishimira imikorere y’abakozi bize muri ayo masomo.

U Rwanda rufite intego y’uko kugeza muri 2024 abanyeshuri basoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye byibuze 60% bakomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

 

 

UBUREZI.RW.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA