Ab’indashyikirwa mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda bashimiwe

Umuryango Unity Club Intwararumuri washimiye abanyempano 10 bahize abandi mu mashuri makuru na za kaminuza mu buhanzi bw’imivugo n’indirimbo kuri Gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Aba banyempano, bashimiwe ku wa Gatanu, tariki 6 Ukwakira 2023, ni abahize abandi mu marushanwa yitabiriwe n’abanyeshuri 300 bo mu Mashuri Makuru na Kaminuza 20.

Ku rwego rw’ishuri hahembwe abanyeshuri 180, aho abagera kuri 40 muri bo ni bo bakomeje ku rwego rw’Igihugu. Abanyempano 10 bahize abandi mu mivugo n’indirimbo ni bo bahembwe mu cyiciro cya nyuma.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Munezero Clarisse, yavuze ko amarushanwa ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na kaminuza atanga urubuga rw’ibiganiro hagati y’abakuru n’abato.

ubumenyi bonyine kuko ubwo bungutse babusangije urungano n’abakuru mu bihangano byabo.”

Munezero yabasabye ko ubumenyi bungutse muri aya marushanwa bakomeza kubukomeraho ndetse bakajya babusangiza n’abandi binyuze mu biganiro mu mashuri aho biga ndetse n’aho batuye.

Ati “Iyo tuganira kuri Ndi Umunyarwanda nk’urubyiruko ni umwanya mwiza wo kongera kwiyibutsa amahame y’ingenzi u Rwanda rwahisemo kugenderaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi: kuba umwe, gukora neza inshingano no kureba kure. Ayo mahame ashimangirwa n’Icyerekezo 2050 kigamije kubaka u Rwanda twifuza.”

‘‘Iyo urebye ibihangano byakozwe, aya marushanwa yabaye umwanya mwiza wo kwiyibutsa inshingano urubyiruko rufite zirimo kurushaho gusobanukirwa amateka y’Igihugu cyacu, ibimaze gukorwa mu kwiyubaka no kubaka Igihugu, n’uruhare rwanyu mu gusigasira ibyagezweho.’’

Abatsinze muri aya marushanwa bagaragaje ko biteguye gusigasira igitekerezo cya Ndi Umunyarwanda binyuze mu buhanzi.

Mutuyimana Christian wo muri IPRC Kigali, wahize abandi mu ndirimbo, yagize ati ‘‘Aya ni amahirwe akomeye yo kugira ngo tubashe kubwira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko, kugira ngo n’abatarasobanukirwa bagifite amacakubiri mu mitima yabo, iyo myumvire, ingengabitekerezo bibashe kubavamo.”

“Turiteguye, tugiye kubishyiramo imbaraga, hari benshi izi ndirimbo zizafasha bahindure imyumvire.’’

Murekatete Marie Liliane wo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, wahize abandi mu mivugo, yagize ati ‘‘Ntekereza ko urubyiruko bagakwiye kuba aba mbere mu kwimakaza Ndi Umunyarwanda.’’

Visi Perezida wa Mbere w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Kayisire Marie Solange, yavuze ko kuva aya marushanwa yatangira byagiye bitanga umusaruro ushimishije mu mashuri Makuru na Kaminuza byagiye biberamo.

Ati “Urubyiruko rwagize ubumenyi bwisumbuye kuri Ndi Umunyarwanda kuko rwagize umwanya wo gushakashaka no kumenya byinshi. Urubyiruko kandi rwahawe urubuga rwo kugaragaza ibitekerezo n’umusanzu warwo kuri Ndi Umunyarwanda. N’ubu mwabyiboneye mu bihangano byiza tumaze kugaragarizwa.”

Nkuko bisanzwe, uyu mwaka, amarushanwa yahujwe n’ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda mu ruhare rwo komora ibikomere mu rubyiruko rwagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Urubyiruko rwatugaragarije urugendo rw’ibikomere bakomora ku mateka mabi, ariko rugaragaza no kudaheranwa bakomora kuri Ndi Umunyarwanda.”

Kayisire yasobanuye ko urubyiruko rwashimangiye ko Ndi Umunyarwanda ishobora komora ibikomere bishingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Urubyiruko rwongeye guhamya ko Ndi Umunyarwanda ari icyomoro cy’ibikomere by’amateka, bityo ikabafasha kudaheranwa n’amateka mabi rwanyuzemo. Urubyiruko rwaguye urubuga rwo kuganiriramo, indangagaciro na kirazira dukomora kuri Ndi Umunyarwanda, zibafasha kwishakamo ibisubizo.”

“Ndi Umunyarwanda nidufashe kongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bwasenyutse bugaruke, bushinge imizi kandi Abanyarwanda bose bumve ko ari bamwe, bafite uburenganzira bumwe, bityo tuzasigire abana bacu u Rwanda ruzira amacakubiri.”

Amarushanwa kuri Ndi Umunyarwanda muri uyu mwaka yari afite insanganyamatsiko igira, iti ‘Ndi Umunyarwanda: Igitekerezo Ngenga cy’Ukubaho kwacu’.

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA