Agera hafi miliyoni 5 Frw yashowe mubushakashatsi na Kaminuza y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) bwahishuye ko bwashoye agera kuri miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda avuye kuri miliyoni 700, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ubushakashatsi bukorwa n’abanyeshuri b’iyi Kaminuza.

Byagarutsweho ku wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2023, ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe guhanga udushya (UR Innovation Week) hamurikwa imishinga ya bamwe mu banyeshuri bo muri iyi kaminuza mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ikoranabuhanga n’izindi.

Ni igikorwa cyateguwe na Kaminuza y’u Rwanda binyuze mu Kigo Nyafurika cy’Icyitegererezo cyigisha ibijyanye n’ingufu (African Centre of Excellence in Energy for Sustainable Development, ACEESD) ndetse n’Ikigo gifasha mu guhanga udushya (Grid Innovation and Incubation Hub) byombi bikorera muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Ibi biganiro byahuje abashakashatsi, mu nzego zitandukanye, abanyeshuri bafite ibitekerezo byavamo udushya, abikorera, ibigo bifasha mu ihangwa ry’udushya hagamije kurebera hamwe amahirwe, ibibazo bikibangamiye iterambere ry’ihangwa ry’udushya mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

“Dr. Ndikumana Rymond, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, yagaragaje ko iyi Kaminuza irimo gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’ubushakashatsi bukorwa n’abanyeshuri kugira ngo butange umusanzu mu gukemura ibibazo biri muri sosiete nyarwanda.

Yagize ati: ”Ubushakashatsi muri Kaminuza bukorwa muri siyansi na tekinologi, ubuhinzi, ubuganga, imyigire, n’ibijyanye n’ubukungu, mu myaka yashize bwariyongereye bifatika mu bice byose kandi dukora ubushakashatsi ku bibazo by’Igihugu nko muri COVID-19 twagize uruhare rufatika, twakoze ku ndwara zifata ibihingwa n’amatungo”.

Uyu muyobozi kandi ahamya ko Kaminuza y’u Rwanda ubu yihaye intego yo guhindura imikorere y’ubushakashatsi bukava mu bitabo bugashyirwa mu ngiro, aho yashoyemo ari hagati ya miliyari 2 kugera kuri miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

“Ati: ”Ubu ngubu dufatanyije n’abaterankunga batandukanye twashyizemo miliyari ziri hagati y’ebyiri n’eshanu, azakora ibikorwa bitandukanye by’imishinga y’abanyeshuri. Hari abari gukora ibiryo by’amatungo bidahenze cyane, abari gukora ‘solar’ turebe uko twabigeza ku muturage ku giciro gitoya dute, ya myanda turimo kureba uko yabyazwa umusaruro ikavanwamo ibicanwa kuko hari benshi bagikoresha amakara, urumva turagenda dukora natwe twerekana ibyo dukora, ubu rero turashaka ko twongera umwanya tugahindura imyigishirize yacu ni ho tuzabasha gutanga umusaruro n’ibisubizo bifatika.”

Ni ibikorwa byo guteza imbere ubushakashatsi bw’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ifatanya na Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) ari na yo ihemba abahize abandi mu guhanga udushya.

Patience Umutesi, Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR), ashimangira ko iyo banki yiyemeje gutera inkunga imishinga y’abanyeshuri kugira ngo bibafashe mu iterambere.

Ati: ”Ubwa mbere uwatsinze twamuhembye miliyoni eshanu kugira ngo igitekerezo cye abashe kugikuza, yakoze ikoranabuhanga ryibyaza ingufu imirasire y’izuba (Solar) kugira ngo ajye acanira abaturage, ubu ni ubwa kabiri kandi na bwo uwatsinze twamugeneye igihembo cya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.”

Dushimimana Jean Marie Julien wize muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko nyuma yo gukora umushinga w’ikoranabuhanga rikoresha umuriro w’amashanyarazi yo ku muyoboro munini akoreshwa abangikanyijwe n’abakoresha iz’izuba avuga ko gufatanya na Kaminuza byamufashije gukuza umushinga we ndetse n’amafaranga yahawe na BPR azamufasha gukomeza gukemura ikibazo cy’abaturage badafite umuriro w’amashanyarazi.

“Dushimimana avuga ko gahunda y’uyu mushinga we ari uko azashyigikira Leta mu kugera ku ntego y’uko muri 2024 buri rugo ruzaba rufite umuriro w’amashanyarazi.

Ati: ”Twakoze icyuma gifasha mu gihe umuriro uturuka ku zuba wawubura wenda nka nijoro ugakoresha uwa REG, ubu twarebye abakoresha umuriro uturuka ku zuba bakoresha nibura 97% undi bagakoresha undi muriro usanzwe wa REG.”

Iyi sisitemu yacu twagerageje uburyo tumanura ibiciro, ubu ingufu bari kubona ku zihenze twebwe twerekanye ukuntu zihendutse kandi koko ibiciro biragabanyuka, kuri kilowati imwe tuyitanga ku bihumbi 30 y’u Rwanda ”kugira ngo umuntu akenere sesitemu yo guteka na firigo bisaba miliyoni 1 n’ibihumbi 800 mu gihe ukenera gukoresha umuriro usanzwe utarengeje amatara arindwi yishyura ibihumbi 350”.

Pascal Gatabazi, Umujyanama mu bya tekeniki muri Minisiteri y’Uburezi, akaba yari ahagarariye Minisitiri w’Uburezi, avuga ko innovation week… icyumweru cyo kumurika udushya” ari urubuga rw’aho abanyeshuri bagaragaza ubushakashatsi bakora…  ati: “Ni urubuga bikaba n’amahirwe yo gushyira ahagaragara ibyo bakora bifite uruhare mu guhindura sosiyete nyarwanda, no guteza imbere ireme ry’uburezi ariko by’umwihariko bikabaha n’amahirwe yo gufatanya n’izindi Kaminuza Mpuzamahanga”.

“Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko hari indi mishinga 20 y’abanyeshuri igiye gukomeza kwagura kandi buri mezi atandatu ikazajya ikora icyumweru cyahariwe udushya hamurikwa ubushakashatsi bw’abanyeshuri (UR Innovation Week), igahamya ko iyi ari imikorere mishya y’ubushakashatsi izahoraho.

 

UBUREZI.RW.

 

 

 

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA