Akanyamuneza ni kose ku banyeshuri bakiriye mudasobwa bahawe na Perezida Kagame

Abanyeshuri biga ku bigo by’amashuri bitandukanye byageze ku cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ya First Lego League & AI Hackathon 2024, bamaze gushyikirizwa mudasobwa bahawe nk’impano na Perezida Paul Kagame.

Kuwa 16 Werurwe 2024, nibwo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye isorwa ry’aya marushanwa ndetse umukuru w’igihugu yemerera mudasobwa (Laptop) buri munyeshuri wese wageze ku cyiciro cya nyuma cy’aya marushanwa ye gukanwe na College Christ Roi de Nyanza.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ndashaka guha mudasobwa buri umwe wese muri aba bakiri bato bitabiriye. Minisiteri y’Ikoranabuhanga hamwe n’iy’Uburezi, mugeze impano yanjye ku bo igenewe.”

Amafaranga ndayifitiye hano mu mufuka, ni yo mpamvu navugaga ko ntazabagora ku bijyanye n’ingengo y’imari, rero nzabyitaho. Mwibuke ko navuze n’abandi baturutse mu bindi bihugu.”

Nyuma y’iyi mpano umukuru w’igihugu yageneye aba banyeshuri bahatanaga mu gukoresha robots n’ubwenge buremano (Artificial Intelligence), kuri aba banyeshuri akamwenyu ni kose kuko bamaze guhabwa impano bahawe na Perezida Kagame.

Ishuri rya Lycee Notre Dame de CITEAUX babinyujije ku rukuta rwa X, bashimiye Umukuru w’Igihugu kuri iyi mpano y’agatangaza yabageneye.

Bagize bati “Abanyeshuri bacu bahatanye mu marushanwa ya First Lego League & AI Hackathon 2024 bakiriye mudasobwa zabo. Tubikuye ku mutima dushimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bufasha bwe.”

Abanyeshuri bageze ku cyiciro cya nyuma cya First Lego League bahawe mudasobwa

Aka kanyamuneza ninako kasesekaye ku ishuri rya New Generation Academy, bavuze ko izi mudasobwa zigiye kubafasha mu gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga.

Bati “Abanyeshuri bacu bishimiye kwakira mudasobwa zigiye kubafasha gukomeza guteza imbere ubumenyi bwabo mu ikoranabuhanga. Twese dutewe ishema na Perezida Paul Kagame ku buryo adahwema gukomeza gushyigikira umuhate w’abanyeshuri bacu mu kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi.”

Icyo bose bahurijeho nuko imvugo ya Perezida Paul Kagame ari ingiro, ndetse adahwema gushyigikira abakiri bato.

Aya marushanwa agamije guhanga robots no gukoresha ubwenge buremano (Artificial Intelligence). Ay’uyu mwaka yitabiriwe n’abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri 25 byo mu Rwanda, kimwe cyo muri Uganda, ibigo bine byo muri Nigeria na bitatu byo muri Botswana. Abitabiriye baturutse hanze y’u Rwanda bakaba baratashye nabo batahanye izi mudasobwa bahawe na Perezida Kagame.

 

Abanyamahanga bitabiriye aya marushanwa mudasobwa barazitahanye
Akanyamuneza ni kose ku banyeshuri bakiriye impano za Perezida Kagame

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA