Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye yatangajwe

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA batangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.

Ku Cyicaro cy’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB giherereye i Remera mu karere ka Gasabo kuri uyu wa 27 Kanama 2024, nibwo hatangazwaga ibyavuye mu bizamini bya leta muri ibi byiciro.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yavuze ko mu mashuri abanza, abakoze ibizamini ari 202.021 barimo abakobwa 111. 249 n’abahungu 90.772.

Abakobwa batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.

Amasomo batsinze cyane ni siyansi n’Ikinyarwanda, mu gihe Minisitiri Twagirayezu yagaragaje ko hakenewe kongerwa imbaraga mu Mibare ndetse n’Icyongereza.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye “Ordinary Level” abahungu batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.

Ni ibizamini byakozwe n’abanyeshuri 143227, barimo abakobwa 79.933 n’abahungu 63.294.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yagaragaje ko abenyeshuri batsinze neza, by’umwihariko amasomo nk’Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima aribyo bikeneye gushyirwamo imbaraga kuko batabitsinze ku rugero rushimishije.

Yagize ati “Iyo dukora ibizamini ntabwo tureba abanyeshuri gusa n’amashuri gusa niyo mpamvu tuba dukora iyi mibare kugira ngo turebe neza uko abanyeshuri bacu bakoze ngo tunarebe ahashyirwa imbaraga.”

Mu batsinze bava mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye uko ari 137052 muri bo aboherejwe mu mashuri y’ubumenyi busanzwe bagize 52.8%, aboherejwe mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyi ngiro ni 40.5%, mu gihe aboherejwe mu mashuri nderabarezi TTC ari 4.7%, aboherejwe mu ibaruramari bagize 1.8% naho abazajya kwiga amasomo arebana no kwita kuri gahunda z’amashuri y’incuke ni o.2%.

Menya abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta,

Abanyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Igiraneza Lucky Fabrice wiga kuri Pioneer School mu karere ka Bugesera niwe wahize abandi, akurikirwa na Igeno Alliance Pacifique wiga ku ishuri rya Irerero Academy mu karere ka Kamonyi, uwa gatatu aba Kirezi Remezo Benitha wiga mu karere ka Huye ku ishuri rya Ecole Autonome de Butare.

Ni mugihe uwaje ku mwanya wa Kane ni Senga Nshuti Davy wiga ku ishuri rya Kigali Parents, naho wa gatanu ni Kazubwenge Mahirwe Vanessa wiga ku ishuri Ep Espoir De l’Avenir ryo mu karere ka Bugesera.

Mu bahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Telimbere Ineza Alia Ange Stevine wigaga ku ishuri Lycee Notre-Dame de Citeaux mu karere ka Nyarugenge niwe wahize abandi, akurikirwa na Tuyisenge Denys Prince wiga ku ishuri Hope Haven mu karere ka Gasabo, ndetse uyu akaba anaherutse kuvana umudari wa Zahabu mu marushanwa nyafurika y’imibare ya Pan African Mathematics Olympiad.

Ku mwanya wa Gatatu haje Twaritswe Aaron wigaga kuri Es Kanombe/Efotec mu karere ka Kicukiro, uwa kane aba Abeza Happiness Mary Reply wiga kuri Fawe Girls School mu karere ka Gasabo.

Ni mugihe ku mwanya wa Gatanu mu bahize abandi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yabaye Niyonzima Jean De Dieu wigaga kuri Education Institute for Blind Children Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Abahize abandi bashimiwe barimo Tuyisenge Denys Prince
Ababaye indashyikirwa mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA