Hashize ukwezi kurenga amashuri atangiye mu byiciro byose, haba mu mashuri abanza, icyiciro rusange n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye kuko umwaka w’amashuri wa 2024-2025 watangiye tariki ya 9 Nzeri 2024.
Ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA cyatangazaga amanota y’ibizamini bya Leta umwaka wa 2023-2024 mu barangije mu mashuri abanza n’icyiciro rusange “O’ Level” bagomba kujya kwiga mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye.
Havutse ikibazo cyateje uruntu runtu mu babyeyi n’abanyeshuri bitewe n’uburyo amanota yatangajwe n’uburyo abanyeshuri bahawe ibigo bazigamo, bimwe mu byavugishije abantu harimo abana bahawe amasomo batsinzwe, abahawe ibigo biri iyo bigwa, abahawe amashami biga batifuza ndetse n’abasabye ibigo n’amasomo ntibabihabwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA nko ku kibazo cy’abahawe ibigo n’amashami biga batarayasabye ndetse batanayashaka, aha NESA yashyizeho umucyo kenshi ko ibigo abana basabye babihuriraho kandi nta myanya ihagije ibyo bigo bifite. Urugero nka St Aloys i Rwamagana yasabwe n’abarenga ibihumbi 19 kandi mu cyiciro rusange bacyeneye abanyeshuri bagera kuri 49.
Ibi bisa naho byanyuze bamwe igice kuko batabyumvaga, ahubwo bagashinja NESA imikorere itanoze muri iyi gahunda kuko batumvaga ukuntu umwana watsinze neza ahabwa kujya kwiga mu Rwunge rw’Amashuri rw’Imyaka 9 na 12 kandi hanengwa ireme ry’uburezi ricagase kuko n’imfashanyigisho usanga ari nke.
Ko NESA yavuze ko imyanya ku bigo ntayo, none za Boarding Schools zikaba zitaka kubura abanyeshuri?
Ubucukumbuzi ikinyamakuru IMYIGIRE.RW cyakoze cyasanze benshi mu bayobora ibigo bicumbikira abana bizwi nka Boarding School cyane cyane mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, amarira ni yose kuko amashuri yabuze abana kugeza aho ishuri ryakabaye ryigamo abantu 40 harimo kwigamo 11.
Reka indege tuyishyiremo benzine, pilote apime ikirere maze tuyigurutse mu Karere ka Nyamagabe, urebe icyuho gihari mu bigo byabuze abanyeshuri biga bacumbikirwa mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye S1, aho mu myanya 485 ihari yabonye abanyeshuri bacumbikirwa 137.
Izi ni ingero z’abana bari kwiga muri S1 muri bimwe mu bigo bya Nyamagabe, ES Bishyiga ifite imyanya 45 ariko abana bafite ni 11, ES Mushubi ifite imyanya 72 ariko bakiriye abana 19 gusa, ES Kaduha bo barabogoza kuko mu bushobozi bwo kwakira abana 42 bafite abana 3 bari kwiga mu mwaka wa mbere.
Ibi ninako bimeze mu bigo GSNDP Cyanika yabonye abanyeshuri 19 mu myanya 46 bafite, ES Sumba bakiriye nabo abana 19 mu myanya 62 bafite, Esc Nyamagabe bakiriye abana 30 mu myanya 116 bafite mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.
Umvano ku mpamvu y’ibigo byabuze abanyeshuri,
Amakuru avuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA cyimanye ibigo kubana ndetse abayobozi b’ibigo by’amashuri babuzwa gutanga iyi myanya ku bayifuza, bituma abana bamwe bajya mu bigo bya Nine and Twelve Years Basic Education, abandi bafite amikoro bahitamo kujya mu mashuri yijyenga ku bwo kubura andi mahitamo.
Bamwe mu bahagarariye uburezi mu mirenge n’uturere, bagerageje guha amakuru IMYIGIRE.RW bagaragaje ko mbere gutanga ibigo n’imyanya byakorerwaga mu turere kegereye ibigo by’amashuri bagafatanya kuziba icyuho, ariko aho bigiriye mu maboko y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA byatumye habamo iki cyuho.
Bitewe n’icyuho cy’abana bo muri S1 mu mashuri ya Boarding School yabuze abanyeshuri, amakuru avuga ko hakozwe ubuvugizi kuri NESA na Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC ndetse izi nzego zemera ko hashakwa abana bafite ubushobozi bakandika basaba kwinjira muri aya mashuri biga bacumbikiwe.
Bityo ngo hacyenewe ubukangurambaga ku bana babishaka kandi babishoboye biga muri S1 bataha, bakazashyikirizwa NESA bakemererwa kujya muri aya mashuri yabuze abana.
Ni mu gihe bishobotse aba bana bazemererwa mu mwaka wa 2 bakava muri za GS n’amashuri yijyenga bakajya gutangirana n’umwaka wa kabiri (S2) w’amashuri yisumbuye biga bacumbikirwa mu bigo.
IMYIGIRE.RW