Amashuri y’inshuke yagaragajwe nk’umusemburo w’ireme ry’uburezi mu Rwanda

Bamwe mu bafite aho bahuriye n’uburezi bw’u Rwanda n’abahanga muri uru rwego, bagaragaza amashuri y’inshuke nk’inkingi ya mwamba y’ireme ry’uburezi.

Umunyarwanda yaciye umugani ati “Umwana apfira mu iterura” cyangwa ngo “Igiti kigororwa kikiri gito” kandi na none ngo “Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara.”

Iyi migani kimwe n’indi ijyanye n’intangiriro ya buri gikorwa, ishimangira ko icyagenze neza mu ntangiriro nta kibuza ko ku musozo kirushaho kugenda neza.

Iyi akaba ariyo mpamvu uburezi bw’inshuke mu Rwanda bugereranywa n’urubuto ruri rushibukaho ireme ry’uburezi, iyo rwitaweho uko bikwiye.

Kugeza ubu mu Rwanda, uburezi bw’inshuke busigaye buhenze ugereranyije n’ubwisumbuyeho cyane cyane mu bigo byigenga bikunze kuboneka mu turere tw’imijyi.

Kuba buhenda kandi bukitabirwa n’abatari bake si igitangaza kuko ababujyanamo, abana babo baba bazi neza umusaruro uvamo.

Umwarimu mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Nyabitekeri, wigisha ku ishuri ry’inshuke kuri GS Adventiste Nyamirundi, Muhawenimana Aloysie, we avuga ko ari ingenzi kandi bikaba n’ingirakamaro kujyana umwana mu ishuri ry’inshuke.

Ati “Iyo umwana ari mu rugo ataratangira ishuri ry’inshuke hari ibyo aba ataramenya nko gusabana ndetse no kugira ibyo bagabana cyangwa se basangira (ibikoresho) batari abavandimwe be, kwisanga mu bandi no gutinyuka muri bagenzi be.”

“Ni byiza kujyana uyu mwana muri iri shuri kuko abanza kwisobanukirwa akamenya umwirondoro we ndetse akanasogongera kuri bimwe aziga mu mwaka wa mbere w’abanza. Iyo umwana yize ishuri ry’inshuke neza ntabwo agorwa no mu myaka yindi y’amashuri abanza.”

Gusa Muhawenimana Aloysie yongeraho ko nubwo ubu burezi ari ingenzi cyane ariko abona hari ibyakongerwamo imbaraga kugira ngo butange umusaruro wisumbuye.

Ati “Hari ibigo bimwe na bimwe bidafite ibikoresho bihagije byo mu mashuri y’inshuke b’imfashanyigisho nk’ibitabo by’inkuru, ibikinisho by’abana dore ko abana bo mu ishuri ry’inshuke rya mbere baba bashaka gukina cyane kurusha ibindi.”

Guverinoma y’u Rwanda iteganyiriza iki uburezi bw’inshuke,

Mu mwaka ushize wa 2023, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yagiranye ibiganiro na Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jutta Urpilainen, ndetse hasinywa amasezerano y’inkunga ya miliyoni 50 z’Ama-euro, ni ukuvuga asaga miliyari 64 Frw yo guteza imbere amashuri y’inshuke.

Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu bikorwa iby’urezi bw’inshuke binyuze mu ishoramari muri gahunda zifatika za ECD, nko kwita ku bana no mu ngo, kwigisha abana kubara ndetse no gusoma hakiri kare. Bigaragarira mu mishinga binyuze mu mishanga itandukanye y’imyigire y’ababyeyi ndetse n’abana binyuze muri gahunda y’Itetero na n’ikinamico nk’Urunana n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa UNICEF, Anthony Lake na we yashimangiye umumaro w’uburezi bw’inshuke agira ati “Ibyo abana bahura na byo mu minsi ya mbere (mu mashuri y’inshuke) n’imyaka y’ubuzima bigira kandi bikanerekana ejo hazaza habo.

Amashuri y’inshuke agaragazwa nk’ireme ry’uburezi

Patrick SIBOMANA/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA