Amateka y’ingobyi, igikoresho gakondo cyafashije abanyarwanda imyaka amagana

Ibitangaje wamenya ku ngobyi ya Kinyarwanda, igaragaza neza ihangabuhanga ryabo mu gukemura ibibazo bahuraga na byo na bugingo n’ubu ikiganje.

Hashize imyaka itari mike Abanyarwanda batayoboka uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bwabagaho kera aho bifashishage ingobyi baremye nk’igikoresho gakondo cyabafashaga gutwara abantu n’ibintu, ubu aho bisigaye hakaba ari mbarwa.

Ingobyi ya Kinyarwanda, ni igikoresho gifite ibigwi n’amateka ahambaye mu Rwanda, kikaba ari kimwe mu bigaragaza intekerezo z’ihangabuhanga Abanyarwanda bari bakungahayeho zabafashaga guhanga ibikoresho bibafasha gukemura ibibazo biriho.

Ukurikije imiterere kamere y’ingobyi ya Kinyarwanda, iremye mu buryo igira imijishi ine. Bishatse kuvuga ko kugira ngo ifate inzira igende ihetse ibyo ijyanye cyangwa se iheste uwo ijyanye, abagabo bane b’ibizigira, ni bo bagombaga kujya muri iyo mijishi ine.

Iyo bavuze imijishi ine ikoreshwa ku ngobyi, baba bashatse kuvuga impande enye ziyigize aho basesekamo igiti ari cyo bita umujishi, uw’imbere agashyiraho urugata rworohereza urutugu rwe kudakomereka, uw’inyuma bikaba uko. Abagabo bane bajyaga muri iyo mijishi, bagererannywa n’amapine ane imodoka igomba kugira ngo ifate umuhanda ibone kugenda.

Mu bisanzwe ingobyi ya Kinyarwanda iba iboshye mu biti birandaranda ndetse n’ibishishwa byabyo. Bimwe byifashishwaga mu kuboha harimo Imigano, Iminyantete, ibishishwa by’imivumu n’ibindi. Ibikoresho byabaga biyigize habaga harimo uduti duto tw’imiganda, utundi tw’imbariro hamwe n’imigozi y’imirunga ikomoka ku bimera yagendaga ihuza imbariro n’imiganda bikarushaho gukomera.

Yaba utwo duti tw’imiganda, yaba utwo duti tw’urubariro ndetse n’iyo migozi, byagombaga kuba nta biro byinshi bipima kugira ngo ingobyi itagira ibiro byinshi bityo bikiyongera ku byo bahetse cyangwa se uwo bahetse, bikaremerera abari mu mujishi.

Ntabwo bizwi neza igihe ingobyi ya Kinyarwanda yahangiwe, ariko ikizwi neza ni uko yabayeho na mbere y’uko u Rwanda rubaho. Ikaba yarakoreshwa cyane mu Bahinza n’Abami b’ibihugu nsangwabutaka.

Ingobyi bayitwaragamo umwami igihe yabaga arambagira igihugu, ari mu rugendo rwa kure, bishaka kuvuga ko iyo habaga ari hafi yagendaga n’amaguru nk’ibisanzwe.

Ingobyi zashoboraga no gutwara ibinyobwa n’ibiribwa umwami n’abamushagaye bashoboraga gukenera iyo babaga bafashe urugendo rwa kure.
Ingobyi zatwaraga ingoma ngabe, ibigamba n’indamutsa mu gihe umwami yabaga agiye kurambagira, cyangwa se avuye mu ngoro imwe agiye mu yindi.
Ingobyi yatwaraga Abatware b’ingeri zose baba ab’ubutaka, ab’inyambo, ab’intebe, ab’igiti n’abandi abatahira n’Intebe z’imihango yose y’igihugu, iyo bashakaga kujya mu rugendo rwa kure cyangwa se bashagaye umwami ugiye kurambagira.

Ingobyi zakoreshwaga cyane mu guheka abageni bagiye kubashyingira, kuko nta mugeni wigenzaga iyo babaga bamuhekeye umuryango wabaga waramusabye. Uyu akaba ariwo murimo ingobyi yanakoreshejwemo cyane mu mateka y’u Rwanda, kuko umugeni uko yaba ari kose yaba akennye cyangwa se yifite, baramuhekaga yaba agiye hafi cyangwa se kure.

Ingobyi yashoboraga guheka uwo ariwe wese ufite ubushobozi bwo guha ikiguzi abagabo b’intarumikwa bagombaga kujya mu mujishi ngo bamugeze iyo ajya.

Ingobyi zanahekaga ibintu runaka bashaka kugeza ahantu bitatwarwa n’umuntu umwe icyarimwe cyangwa se bikaba biremereye binatwaritse nabi ku buryo umuntu umwe atabasha kubitwara wenyine.

Ingobyi kandi yahekaga umurwayi iyo yabaga yarwaye bagomba kumugeza aho avurirwa. Ubu buryo bwo gutwara abarwayi babajyana kwa muganga na n’ubu bwo buracyakoreshwa ahatari hagera imbangukiragutabara.

Ingobyi ni nayo bifashishaga mu gutwara umurambo w’uwo babaga bagiye gushyingura. Ni nayo yifashishwaga mu gutwara inkomere ku rugamba ndetse n’abaruguyeho.

Ingobyi kuyitunga nta bwo byabaga bigoye kuko ntiyasabaga ibiguzi byinshi kuko yabohwaga mu bikoresho gakondo buri wese ashobora kubona hafi ye, kandi no kubyiga byabaga byoroshye ku buryo uwo ari we wese atatera kabiri atarabimenya.

Ingobyi hari intiti zaribuwe mu kuziboha ku buryo zabashaga kuzitunga mu miryango yabo. Abandi badafite ubumenyi bwo kuziboha bakazikosha ku baziboshye.

Kubera umutimanana w’Abanyarwanda ugendanye n’imibereho yabo ya buri munsi yashoboraga gukenera ingobyi igihe icyo ari cyo cyose, byari ihame ko buri muryango ugira ingobyi yawo nk’uko muri ibi bihe buri Munyarwanda wese abwirijwe kugira ubwisungane mu kwivuza.

Iyo habagaho umuryango ufite ubushobozi buke bwo kuba wayikoshereza, yashoboraga kwishyira hamwe irenze umwe, ubundi bakayikosha bakajya bayakuranwaho igihe buri wese ayikenereye.

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA