Barasaba ko umwarimu w’indashyikirwa yajya ahembwa imodoka

Umwarimu wabaye indashyikirwa mu Mujyi wa Kigali, mu gukoresha neza inguzanyo bahabwa n’Umwalimu SACCO Mukaremera Marie Rose agahembwa moto, yifuje ko ubutaha bazajya bahembwa imodoka.

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023, Umwalimu SACCO wahembye abarimu b’indashyikirwa mu gukoresha neza inguzanyo bahabwa nayo n’abarushije abandi mu kwizigamira binyuze muri Koperative yabo, mu gihugu hose.

Umwarimu watanze ubuhamya ku kuba yarateye imbere mu Mujyi wa Kigali, Mukaremera yavuze ko abikesha gukorana neza na Umwalimu SACCO, ariko kandi ko byaba byiza ubutaha aho guhabwa moto, uwahiga abandi yajya ahabwa imodoka.

Yagize ati: “Maze kubona igihembo nk’umwarimu, mbikesha inguzanyo y’Umwalimu SACCO. Nasabye inguzanyo nshaka kwiteza imbere nka mwarimu, numva ko nayabonaho kandi nkagira icyo nyakoresha.

Ndabashimira ibyo Umwalimu SACCO adukorera, ubutaha hariya hari moto byaba byiza bahashyize imodoka”.

Yashimiye Leta yashyize amafaranga mu Umwalimu SACCO kugira ngo afashe abarimu kwiteza imbere.

Mu izina rya Minisitiri w’Uburezi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Igenzura ry’Amashuri NESA, Dr Bahati Bernard yavuze ko ashimishijwe no kwifatanya na Umwalimu SACCO.

Yavuze ko abahawe ibihembo n’ubuhamya bwatanzwe bigaragaza ko ari urugero rw’ibishoboka ku byo Umwalimu SACCO ashobora kugeza ku barimu.

Yagize ati: “Ni urugero rw’ibishoboka ku byo Umwalimu SACCO ishobora kugeza ku barimu. Sinzi niba ibyo Rose amaze kugeraho nk’umwarimu n’umushahara we byashoboka ko byakwemera unyuze mu yandi mabanki, biragoye, bishobora kuba byashoboka ariko biragoye”.

Yongeyo ati: “Umwalimu SACCO yaje rero gukora inshingano ikomeye cyane yo gutuma umwarimu abasha kugera ku nguzanyo akabasha kwiteza imbere. Hari benshi biteje imbere kubera Umwalimu SACCO”.

Yavuze kandi ko byaba byiza ubutaha indashyikirwa ihawe imodoka nk’uko byari byifujwe n’uwatanze ubuhamya bw’uko Umwalimu SACCO yamuteje imbere.

Umuyobozi Mukuru w’Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje yavuze ko iyo koperative itazareka guteza imbere abarimu.

Ati: “Umuguzi wa serivisi za Koperative Umwalimu SACCO ni nawe munyamuryango wayo by’umwihariko kandi ni nawe mushoramari, bityo SACCO yishimira cyane uruhare rw’abanyamuryango bayo bagira mu kuyiteza imbere. Ntizatezuka ku nshingano mu guhugura abanyamuryango bayo mu mishinga iciriritse ibafasha kwiteza imbere”.

Yongeyeho ko igikorwa cyo guhemba indashyikirwa gisoza icyumweru mpuzamahanga ngarukamwaka cyatangiye ku itariki 2- 6 Ukwakira cyahariwe umuguzi gifite insanganyamatsiko igira iti’ Dukorere hamwe, tunoza serivisi’.

Yashimiye ibigo byigenga bikorana neza na Umwalimu SACCO, ashishikariza n’ibindi bigo byigenga gukorana na Umwalimu SACCO.

Hahembwa ibyiciro 3 bigizwe n’abakoresheje neza inguzanyo, amakoperative yizigamye neza n’Ibigo by’amashuri byarushije ibindi gucisha amafaranga kuri konti z’Umwalimu SACCO.

Mu guhemba abo barimu b’indashyikirwa hatanzwe moto 5 zahawe abahize abandi ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, mudasobwa 63 n’ibikombe 30 by’ishimwe byagenewe ibigo by’amashuri.

Abahize abandi mu Turere twose batoranywamo indashyirwa ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali bahawe moto 5 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 887 310 imwe imwe.

Hanatanzwe mudasobwa 63, imwe imwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 460 000 n’ibikombe 30 kimwe gifite agaciro k’amafaranga 150 000.

 

Ivomo: Imvaho Nshya

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA