Bugesera:Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro Nyamata TSS babonye imirimo abandi barayihangira.

Hari abashobora kubyita amahirwe kuba 70% by’abanyeshuri bize mu Ishuri Ryisumbuye ry’Imyuga n’ubumenyi ngiro rya Nyamata (Nyamata TSS) barabonye imirimo mu gihe abandi 30% bayihangiye ndetse bakayiha abandi, ariko byose bifitanye isano n’uburezi bufite ireme butangirwa muri iryo shuri rimaze kuba ubukombe.

Uretse ubuyobozi bubihamya, abanyeshuri biga muri Nyamata TSS bahamya ko ushoje amasomo muri iryo shuri kuba umushomeri biba bitakiri mu bimuranga kubera ubumenyi bwihariye bahabwa mu myuga n’ubumenyi ngiro.

Ubwo Imvaho Nshya yasuraga icyo kigo cy’ishuri giherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, yahakuye ubuhamya bwiza bw’agaciro gakomeye ko kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro, by’umwihariko mu kigo gishoboye nka Nyamata TSS.

Ihirwe Ange Eloiyse wiga muri L5 mu Ishami ry’ubudozi, avuga ko ari amahirwe kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro kuko ngo nubwo akiri umunyeshuri, mu gihe cy’ibiruhuko akorera amafaranga.

Ati: “Mu rugo mfite imashini idoda, nibura mu biruhuko binini nagize amahirwe nkorera ibihumbi 30”.

Ahamya ko abo biganye iyo bamubonye adoda bamuseka bakumva ko yakabaye yiga siyansi cyangwa n’andi masomo y’ubumenyi rusange kandi iyo akorera amafaranga muri bo hari ababa bibereye iwabo ntacyo bakora.

Nigane Ingabire Kevine wiga mu Ishami ry’ubukanishi bugezweho (Mechanical Production Technology) mu mwaka wa Gatandatu (Level 5), avuga ko u Rwanda rufite Politiki yo guteza imbere inganda, bityo kubona akazi bizamworohera kandi yizeye kwinjiza amafaranga menshi.

Kwiga aya masomo si ibintu ababyeyi be bumvaga kuko bamubwiraga ko yigwa n’abahungu gusa. Ati: “Bambwiraga ko biriya bintu ntabishobora kuko mfite utubaraga dukeya kandi ndi umukobwa. Ku bwanjye numvaga mbishaka, ndabibakundisha babonye ko ari ibintu byavamo amafaranga baravuga ngo ngaho genda utangire wige nawe uzakore”.

Ahamya ko amasomo yiga adasaba imbaraga ahubwo bisaba gukoresha umutwe kuko ibyo bakora bikorwa n’imashini bidasaba imbaraga z’umuntu. Ati: “Icya mbere ni mu mutwe, ikindi ni ubushake”.

Kugeza ubu Nigane afite ubushobozi bwo gukora icyuma gishya cyakwifashishwa mu gihe ikindi kitagikora (Spare Parts), intego ye ni ukuzaba injenyeri agakora ibyananiranye atanga n’ibisubizo ku bibazo bikibangamiye iterambere ry’u Rwanda.

Murasanyi Kazimoto Edmond, Umuyobozi wa Nyamata Technical Secondary School (TSS), asobanura ko iri shuri ritanga umusaruro mwiza ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Agaragaza ko amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro kuri ubu yitabirwa cyane, ati: “Barayitabira cyane, ahubwo ubusabe bwabo hari igihe bwenda kuruta ubushobozi bw’ikigo.

Iyo barangije bahita babona akazi n’utakabonye akazi gahoraho abona ibiraka bimuha amafaranga. Abandi batsinze ku manota yo hejuru, bahita bajya muri Kaminuza (IPRCs)”.

Yatanze urugero rw’aho Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yamusabye kumushakira abana babiri bize gusudira, umwe muri bo agahita abona akazi muri Green Hills Academy.

Abanyeshuri bize muri Nyamata TSS bakora hirya no hino mu dukiriro, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Murasanyi akomeza agira ati: “Iyo tuvuye hano tugiye gushaka ibikoresho, hari ubwo ugera mu Gakiriro ugasanga abana bize hano barahari kandi biteje imbere”.

Nyamata TSS inatanga amasomo y’amezi 6 hanyuma uyashoje agahabwa icyemezo (Certificate) gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB).

Iryo shuri rinagira isomo ryihariye rijyanye no kwihangira imirimo riza ryunganirana n’amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro afatwa nk’igisubizo gikomeye mu kugabanya ubushomeri.

Nyamata TSS itanga inyungu nyinshi ku bayituriye

Murasanyi K. Edmond yabwiye Imvaho Nshya ko abaturiye Nyamata TSS hari byinshi bayungukiraho, kuko iyo hagize ukenera ikintu bakimukorera akishyura ku giciro gito ugereranyije n’ahandi.

Abanyeshuri biga ubwubatsi bagira uruhare mu gusana inzu z’abakuze batishoboye, abiga gusudira bagakora ibyapa biranga Imidugudu igize Umurenge wa Nyamata.

Ibi kandi bishimangirwa na Nkurikiyintwari Samuel uturiye iri shuri akaba anakorera imirimo y’ubushabitsi hafi yaryo.

Agira ati “Hari igihe kigera ukabona abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bwa Nyamata TSS barimo gukora ibikorwa biteza imbere umuturage nko kubakira abatishoboye.

Ikindi nk’ibi bikoresho nkoresha muri Resitora nabiguriye mu kigo ku giciro gito kandi byakozwe n’abanyeshuri. Navuga ko iri shuri ridufitiye akamaro kanini”.

Kugeza ubu muri Nyamata TSS kimwe n’ahandi hose mu Rwanda, amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro yigwamo n’abana batsinze neza.

Ubuyobozi buvuga ko iyo ababyeyi babonye umwana urangije muri Nyamata TSS akaba injenyeri bumva bibashimishije.

Imitsindire myiza ituma Nyamata TSS yakira ubusabe bwinshi bw’abashaka kuhiga

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Nyamata TSS bugira ikibazo cy’ubushobozi bwo kwakira abana kuko baza kwiga ari benshi.

Mu mwaka wa Kane (Level 3) bafitemo abanyeshuri 272, mu wa gatanu (Level 4) bafitemo 455 mu gihe mu wa gatandatu (Level 5) bafitemo 351.

Mu Mwaka wa 2021/2022 abanyeshuri 47 bose bigaga ikoranabuhanga (Electronics Services) baratsinze, uwagize amanota make yagize 37/60.

Ni mu gihe abiga amashanyarazi 42, batanu muri bo bujuje 60/60, uwagize make agira 31/60.

Abenshi mu bize ububaji, inganda z’i Masoro zibasaba Nyamata TSS, ubu ni bamwe mu bakora mu nganda zikora matela.

By’umwihariko ubwo bumenyi bufite inkomoko kuko Nyamata TSS ifite inzobere yo muri Zimbabwe yigisha amasomo y’ubudozi, n’abandi barimu babigize umwuga

Mulisa Gaston, wigiye muri Nyamata TSS akaba ahigisha, avuga ko yahigiye Ikoranabuhanga ryo gukora mudasobwa no kuyikoresha (Computer Electronics).

Yagize amahirwe yo gukomereza amasomo muri Kaminuza yigisha Ikoranabuhanga (IT), akaba yumva mu myaka 5 iri imbere, ashaka kuzikorera ku giti cye.

Ashishikariza urubyiruko kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro kuko ari ho hazaza h’u Rwanda rw’ejo, agira ati: “Ni ukwishakamo ibisubizo kuko icya mbere hano urabanza ukahakura ubumenyi ndetse ukanahakura ubushobozi bwo kujya guhangana ku isoko ry’umurimo”.

Umutoni Denyse, Umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri, asobanura ko imyitwarire y’abanyeshuri muri rusange ihagaze neza muri Nyamata TSS kandi ko bafatanya n’ababyeyi gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri.

Nyamata TSS yatangiye mu mwaka wa 2003, itangirana abanyeshuri basaga 200.  Kugeza uyu munsi habarurwa abanyeshuri 1078 habariwemo n’abakobwa 402 biga muri iri shuri.

Ritangira, ryatangiranye icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level), mu 2005 ritangira kwigisha imyuga n’ubumenyi ngiro.

Icyo gihe ryahereye ku mashami atatu ari yo ubwubatsi, ikoranabuhanga n’amashanyarazi none uyu munsi  rifite amashami 10 nyuma yo guhuza ishami ryo gusudira n’ubukanishi rusange bikitwa Ubukanishi buteye imbere (Manufacturing Technology).

Gahunda ya Leta y’u Rwanda ni uko mu mwaka wa 2024 nibura 60% by’abarangiza amashuri baba barize amasomo y’ubumenyi ngiro, mu rwego rwo kuvugurura iterambere ry’ubukungu riyanye n’icyerekezo rusange ku Isi.

RTB iherutse gutangaza ko ibikorwa byo kongera amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bizakorwa mu ngengo y’imari yatangiye gukoreshwa muri Nyakanga 2023.

Ni mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yihaye gahunda y’uko mu mwaka wa 2024 Imirenge yose yo mu gihugu izaba ifite nibura ishuri rimwe ry’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ayo mashuri azaba yakira 60% by’abanyeshuri barangije Icyiciro Rusange ugereranyije na 31.9% bayigamo uyu munsi.

RTB igaragaza ko 86% by’abarangiza amasomo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro babona akazi nibura nyuma y’amezi atandatu barangije amasomo.

Abiga aya masomo kandi barimo ingero nyinshi z’abihangiye imirimo bakayiha n’abandi, mu gihe Leta y’u Rwanda yihaye intego ko imirimo mishya miliyoni 1.5 igomba kuba yarahanzwe kugeza muri 2024.

 

UBUREZI.RW.

 

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA