Burera: Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri giteye inkeke

Bamwe mu barezi n’abakurikiranira hafi iby’uburezi mu Karere Burera bemeza ko ubucucike butuma abana biga bicaye ku ntebe barenga batanu bibangamira ireme ry’uburezi kuko bataba bisanzuye.

Aba babyeyi bavuga ko usanga mu ishuri abanyeshuri babyigana, bagasaba ko inzego zibishinzwe zakemura icyo kibazo.

Ni ikibazo kigaragara mu bigo byinshi by’amashuri byo mu Karere ka Burera nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru.

Ubuyobozi bw’aka Karere butangaza ko ubu bucucike bukomoka ku kuba abanyenshuri bitabira kwiga ku bwinshi.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri n’ababyeyi baharerera bavuga ko batewe impungenge n’uburyo abana babo bigamo kuko bikomeje gutyo byabangamira ireme ry’uburezi.

Manirahiza Aphrodice ni umubyeyi ufite abana ku bigo bitandukanye, yagize ati “Mu by’ukuri dutewe impungenge n’uburezi bahabwa kuko natwe ubwacu kera ntitwigeze twiga ducucitse kuriya. Turasaba Leta ko yakemura kiriya kibazo kuko kiri henshi hano muri Burera.”

Umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Burera, Musabwa Eumen, na we yemeranywa n’abo babyeyi n’abarezi ariko akavuga ko kuri ubu hari intebe ziri gukorwa zigiye guhabwa amashuri nubwo izikenewe zose zitazabonekera rimwe.

Yagize ati “Ntabwo ari ikibazo twavuga ko kiri ku kigo kimwe gusa ahubwo usanga hose kihagaragara. Twakimenyesheje akarere gashyira miliyoni 18 Frw mu ngengo y’imari; ubu hari intebe ziri gukorwa mu gihe gito tuzazigeza ku bigo by’amashuri nubwo na zo zitazaba zihagije ngo abana babe bicaye neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mwanangu Théophile, we avuga ko ikibazo cy’ubucucike cyatewe n’ubukangurambaga bwakozwe bwo gushishikariza ababyeyi n’abana kugana ishuri.

Yagize ati “Ikibazo kirazwi, twamaze no kukigeza muri Mineduc kugira ngo gishakirwe umuti urambye mu gihe twe nk’akarere turi gukoresha intebe ngo abana babonene uko bicara neza nubwo ubucucike mu ishuri butazaba buvuyeho.”

Mu Karere ka Burera habarurwa amashuri arenga 100 arimo aya Leta, afatanya na Leta ku bw’amasezerano, ay’abihayimana ndetse n’ay’abikorera gusa iki kibazo kiri mu mashuri ya Leta yiganjemo abanza.

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA