Century Park irazamura impano z’abanyeshuri biga ubukerarugendo n’amahoteli mu ishuri rya KETHA

Uburezi ni imwe mu nkingi za mwamba mu iterambere, by’umwihariko amasomo y’imyuga n’ubumenyigiro (TVET) nk’ubukerarugendo n’iby’amahoteli bugirira umumaro uwabuvomye nk’uko abize mu kigo  cya ‘Kigali Excellent Tourism and Hospitalality Academy’ (KETHA) babuvuga imyato.

Umulisa Thabitha ni umunyeshuri wize muri iki kigo,ubu akaba asigaye ashinzwe amasoko muri The Century Park Hotel. Aganira n’itangazamakuru , yavuze ko ikintu cyambere gituma ugera ku ntego ari ukurangwa n’ikinyabupfura kuko ari cyo gituma ugera aho ushaka kugera.

Yagize ati: “Na none ni ukumenya icyo ushaka, kugikunda no kugiha agaciro, dukeneye abantu babyize baza muri uyu mwuga wacu.”

Umwari Liliane na we avuga ko yize muri iri shuri, aho yahize amasomo y’igihe gito (short courses) y’amezi 6, arimo 4 yamaze ku ntebe y’ishuri n’abiri yo kwimenyereza umwuga.

yishimira ko yahise ahabwa akazi na The Century Park atararangiza no kwiga  kuko yitwaye neza mu gihe iyi hoteli yamumenyerezaga umwuga, ubu akaba asigaye ari umukozi wabo binyuze mubufatanye bwa hoteli n’ikigo.

Umwari Stella Nadege na we warangije mu ishuri rya KETHA agira ati: ” Icyatumye nza kwiga Umwuga wo Guteka ni uko uri  ku isoko ry’umurimo, kandi ni byo birimo inyungu nyinshi, nko guhura n’abantu batandukanye bakakwigisha ibitandukanye ndetse bakagushoramo amafaranga.”

Yongeraho ati: ” Bituma Kandi ubona ibintu bitandukanye kuko iyo turi mu ishuri tubona bike ariko iyo turi muri hoteli tubona byinshi.”

Habimana Alphonse, Umuyobozi w’iri shuli na we avuga ko hari icyo The Century Park ibafasha cyane nko kubahera imenyerezamwuga abanyeshuri ndetse no kubaha akazi igihe barangije amasomo yabo bityo na bo bakiteza imbere.

Umulisa Thabitha ubu asigaye ayobora agashami gashinzwe gutanga amasoko muri The Century Park.

Umwari na we yize muri KETHA none ni umukozi muri century Park.

Habimana Alphonse, Umuyobozi wa KETHA

Umuyobozi wa The Century Park asangiza ubunararibonye abanyeshuri ba KETHA.

 

UBUREZI.RW.

 

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA