Collège Christ Roi de Nyanza yegukanye umudari mu marushanwa yo gukoresha robot muri Amerika yageze i Kigali

Collège Christ Roi de Nyanza yegukanye umudari mu marushanwa yo gukora no gukoresha robo yabereye muri Amerika, yasesekaranye akanyamuneza i Kigali.

Ku mugoroba wo kuwa 22 Mata 2024, nibwo iri tsinda ry’abanyeshuri bakubutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Muri aya marushanwa mpuzamahanga y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano First Lego League yabereye i Texas, abanyeshuri 10 nibo bari bahagarariye Collège Christ Roi de Nyanza.

Ni amarushanwa aba banyeshuri bahuriyemo n’amatsinda agera ku 150 aturuka hiya no hino ku Isi yabereye texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Iri tsinda ry’abanyeshuri rikaba ryaregukanye umudari ku bw’umushinga bakoze ujyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu kuzamura imyubakire.

Uwase Sonia, umwe mu bari bagize iri tsinda yavuze ko aya marushanwa yabafashije kongera ubumenyi mu gukora robo.

Ati “Twahuye n’ibihugu byinshi bitandukanye twagiye tugira ibyo twigiramo kuko ntabwo abantu baganya imitekerereze kandi natwe hari byinshi twabunguye.”

Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ikoranabuhanga mu Rwego rw’Igihugu rushizwe uburezi bw’ibanze REB, Diane Sengati wari waherekeje aba bana, yavuze ko aya marushanwa yo gukora robo u Rwanda rwitabiriye abasigiye isomo ryaho bagomba gushyira imbaraga.

Ati “Uru rugendo rwaduhaye isomo ryo kubona aho tugomba gushyira imbaraga, kuko ubundi twabikoraga ku rwego rw’igihugu tukumva ko ikigo cyabaye icya mbere gihagaze neza, aricyo dufite gikomeye, ariko twagezeyo dusanga abo tugiye kurushanwa bafite izindi mbaraga ndetse bafite ubundi bumenyi bwisumbuyeho.”

Yakomeje avuga ko mu Rwanda bakoraga robo ku rwego rumwe bagendeye ku myaka, ariko basanze hari n’abakora robo bafite imyaka iri hejuru ya 16 kandi bakora izikomeye zishobora kuzifashishwa mu nganda.

Uyu mudari Collège Christ Roi de Nyanza yegukanye uje mu gihe, iri shuri ryari ryatsindiye igihembo mu marushanwa mpuzamahanga yo gukoresha robot mu mishinga igamije gukemura ibibazo sosiyete ihura na byo ya First Lego League Challenge 2022/2023 yari yabereye mu gihugu cya Maroc, aho bwo bari baserukanye umushinga wo gukoresha Biogaz muri moteri y’imodoka.

I Kigali, kuwa 16 Werurwe 2024, ubwo hasozwaga amarushanwa ya First Lego League & AI Hackathon 2024 mu birori byitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Collège Christ Roi de Nyanza niyo yegukanye iri rushanwa ari nabyo byahesheje iri shuri guhagararira u Rwanda.

College Christ Roi de Nyanza yageze i Kigali ivuye muri Amerika

College Christ Roi de Nyanza ivanye muri Amerika imidali                                                                            TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA