College za Kaminuza y’u Rwanda zigiye kuvanwa kuri 6 zigirwe 7

Amavugurura mashya ari gukorwa muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) ari guteganya kongera umubare wa College zigiyigize zikavanwa kuri Esheshatu zikagira Zirindwi, nyuma yo kugabanyamo kabiri Ishami ry’Ubuhinzi, Ubumenyi n’Ubuvuzi bw’Amatungo.

Umushinga w’Itegeko uri gusuzumwa n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, mu ngigo ziwugize harimo ko Ishami ry’Ubuhinzi, Ubumenyi n’Ubuvuzi bw’Amatungo rizagabanywamo amashami abiri ariyo Koleji y’Ubuhinzi, Amashyamba n’Ubumenyi mu by’Ibiryo ndetse na College y’Ubumenyi n’Ubuvuzi bw’Amatungo.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2024, ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemezaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga Kaminuza y’u Rwanda n’ugenga Politekinike y’u Rwanda.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko iyi mishinga yeteguwe hagamijwe kunoza imiyoborere y’izi nzego.

Mu kunoza imiyoborere ya Kaminuza y’u Rwanda, amashami atatu azahurizwa muri Campus ya Huye, buri shami rihabwe umuyobozi ariko iyo campus izaba ifite umuyobozi ushinzwe imari n’abakozi uzwi nka Resident Principle.

Kaminuza y’u Rwanda yashyizweho mu mwaka wa 2013, ahahurijwe hamwe icyahoze ari amashuri makuru ya Leta mu kunoza ireme ry’uburezi n’imicungire y’umutungo wa Leta.

College za Kaminuza y’u Rwanda zigiye kuba Zirindwi

NIYIKIZA Nichas/IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA