Danny Nanone wasoje amasomo ya muzika agiye kumurika album

Danny Nanone ageze kure imyiteguro yo gukora igitaramo cye cya mbere, kuva atangiye urugendo rw’umuziki, azanamurikiramo album ye nshya yise ‘Iminsi myinshi’ amaze igihe akoraho.

Iki gitaramo byitezwe ko uyu muraperi azagikorera muri Camp Kigali ku wa 15 Ukuboza 2023.

Danny Nanone, yavuze ko iyi album izaba iriho indirimbo zibarirwa hagati y’umunani n’icumi ndetse zimwe akaba amaze iminsi azisohora.

Ati “Kuva nava ku ishuri indirimbo nakoze ziri kuri album yanjye nshya ‘Iminsi myinshi’, navuga ko imirimo yo kuyikora igeze nko ku kigero cya 90% indirimbo zose maze iminsi nsohora zizaba ziriho.”

Iyi album izaba iriho indirimbo nka “Iminsi myinshi”, “Nasara” yakoranye na Ariel Wayz, “My type” na “Confirm” yamaze gushyira hanze.

Izi ni zimwe mu ndirimbo uyu muraperi yakoze nyuma yo kurangiza amasomo mu Ishuri rya Muzika ry’u Rwanda aho ari mu basoje amasomo mu 2021.

Danny Nanone ni umwe mu bahanzi bari basanzwe bakora umuziki icyakora aza gufata icyemezo cyo kuyoboka ishuri ajya kuwiga. Ari mu baraperi bubashywe ndetse ari no mu bamaze igihe mu muziki.

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA