Dr Twagirayezu Gaspard Ministri w’uburezi yavuzeko ibigo biyoborwa n’abagore bitsindisha cyane.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, yatangaje ko amashuri afite abayobozi b’abagore yitwara neza mu nguni zose z’ubuzima bw’ikigo kugeza no ku mitsindire y’abanyeshuri, asaba abagore bari mu burezi guhagurukira gusaba kuba abayobozi b’ibigo.

Uburezi by’umwihariko mu mashuri abanza bwiganjemo abarimu b’abagore ariko byagera mu buyobozi ugasanga abagabo ni bo bahita baba benshi cyane.

Miniteri y’Uburezi igaragaza ko mu mikorere y’amashuri atandukanye usanga irifite ubuyobozi bwiza ryitwara neza haba mu buzima busanzwe no mu bijyanye n’amasomo, ariko ayobowe n’abagore akagira umwihariko.

Mu nama isoza porogaramu ya ‘Leaders in Teaching Initiative’, yibandaga ku guteza imbere ireme ry’uburezi cyane cyane ku masomo ya siyansi, ku wa 22 Ugushyingo 2023, Minisitiri Gaspard Twagirayezu, yatangaje ko mu bihe bitandukanye ubwo basuraga ibigo by’amashuri biyoborwa n’abagore, kimwe no muri raporo zitangwa n’abashinzwe ubugenzuzi basanze amashuri ayoborwa n’abagore atsinda neza kandi akanakora neza harebwe ingingo zitandukanye z’imibereho y’amashuri.

Yagize ati “Icyo twabonye ni uko iyo ishuri rifite umuyobozi mwiza muri rusange imikorere iba ari myiza n’iyo baba bafite ibikoresho bike, ariko twanabonye ko amashuri ayobowe n’abagore agira imikorere myiza mu ngeri zose.”

“Ibi bituma dushishikariza abagore benshi ngo bitabire kujya mu nshingano z’ubuyobozi bw’amashuri kuko nk’uko nabivuze dufite abarimu benshi b’abagore by’umwihariko mu mashuri abanza bityo dukwiye kuba dufite abayobozi benshi b’abagore!”

Minisitiri Twagirayezu aganira na IGIHE yavuze ko mu buryo bwo kwinjiza abakozi mu mwuga w’uburezi abagore bahabwa amahirwe atandukanye abafasha kwisanga mu mwuga ariko hakanarebwa ku bushobozi bwabo.

Ati “Iyo dufite abantu babiri banganyije amanota, umugore aza imbere kugira ngo tubateze imbere ariko dushingiye ku mikorere yabo.”

Yanavuze ko hari gahunda zizanwa n’abafatanyabikorwa bagasaba ko abazazijyamo bazaba bagizwe n’umubare ungana hagati y’abagore n’abagabo, bituma abagore bakomeza gushishikarizwa gusaba kujya mu myanya y’ubuyobozi bw’amashuri.

Imibare igaragaza ko ibigo by’amashuri bitagera kuri 30% ari byo biyobowe n’abayobozi b’abagore, umubare ukiri muto cyane ugereranyije n’ibigo by’amashuri biyobowe n’abagabo.

REB igaragaza ko abagore ari bake mu mwanya w’umuyobozi w’ishuri, umuyobozi wungirije, umuyobozi ushinzwe amasomo ndetse n’ushinzwe imyitwarire.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko sitati y’abarimu n’abayobozi b’amashuri iteganya ko abayobozi b’amashuri baturuka mu bantu basanzwe bari mu mwuga w’uburezi bityo hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abagore benshi bitabire gusaba kujya mu myanya y’ubuyobozi.

Ati “Ushobora gusanga ikigo cy’ishuri kirimo abarimu b’abagore 15 n’abagabo batanu ariko ugasanga abagabo gusa ni bo banditse basaba kujya mu mwanya w’umuyobozi w’ishuri. Ndatekereza ko ikintu dukwiye gufatanya n’abafatanyabikorwa ni ugukangurira abagore bafite ubuhanga bari mu mwuga w’uburezi ko no kuba abayobozi ari kimwe mu byo bemerewe gukora.”

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko zimwe mu nzitizi zishobora gutuma abagore batisanzura mu myanya y’ubuyobozi bw’amashuri zigenda zikurwaho, binyuze kwimurira abantu ku mashuri ari hafi y’imiryango yabo n’ibindi.

Imibare igaragaza ko abarimu n’abayobozi b’amashuri babariwe hamwe mu mwaka w’amashuri wa 2021/2022 bari 125.621, barimo abagabo bangana na 51.3% mu gihe abagore ari 48.7%.

 

 

UBUREZI.RW.

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA