Gahunda yo guha amafunguro abanyeshuri ntirakwira hose .

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku ishuri itari yagerwaho 100% kubera ibibazo bitandukanye birimo no kuba hari amashuri adafite ibikorwaremezo bihagije byifashishwa mu gutegura amafunguro y’abanyeshuri.

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye yatangiye mu 2020/21 mu rugendo rwo gufasha abana kwiga amasaha yose y’umunsi badasimburana mu mashuri, ibizwi nka ‘single shift’.

Nubwo iyi gahunda itahise ijya mu bikorwa ku bigo by’amashuri byose, iyo kugaburira abanyeshuri yo yahise itangizwa mu mashuri yose ariko habaho n’adahita agendera ku muvuduko umwe n’andi.

Imibare yerekana uko ingengo y’imari ya 2022/2023 yakoreshejwe igaragaza ko kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta, abagera kuri 98.5% ari bo bafatiye ifunguro ku ishuri.

Mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024 mu Ishuri Ribanza rya Rugenge bahawe amafunguro y’abana bo mu mashuri y’incuke ariko ntiyategurwa, bavuga ko ikibazo cyabaye kutagira igikoni cyo gutekeramo.

Muri GS Rusororo mu Karere ka Ruhango na ho hari igikoni gishya ariko kitagira ibikoresho byo gutekamo.

Ibigo bifite ibikorwaremezo byo gutekamo bidahagije harimo GS Rukaragata muri Kamonyi, GS Rwesero muri Nyanza n’ahandi byose bituma imirimo yo gutekera abana igorana.
Mu bindi bigaragara mu mashuri harimo no kuba nko muri EP Ntumba na EP Rusambu mu Karere ka Nyamasheke na GS Matunguru mu Karere ka Gatsibo bagaburira abanyeshuri bize mu gitondo gusa, abize nimugoroba ntibahabwe ifunguro nyamara bose baba barigenewe.

Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yabwiye IGIHE ko gahunda yo kugaburira abana ku mashuri itaragerwaho 100% kubera ikibazo cy’ibikorwaremezo byifashishwa mu guteka bidahagije ku mashuri amwe n’amwe.

Yagize ati “Hari ahagiye hari ibibazo bimwe, hari amashuri afite ibikoni bitoya, hari aho tugishaka ibikoresho byo mu gikoni n’ibindi ariko umubare munini w’amashuri bari kugaburira abana ku ishuri.”

“Uruhare rw’umubyeyi ni ingenzi cyane kubera ko iyo rudatanzwe usanga n’iyo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri igira ikibazo. Birasaba ko niba ufite umwana ku ishuri, Leta iba yatanze uruhare runini rushoboka ku kugaburira umwana ariko uruhare rw’umubyeyi na rwo rugomba kugaragara.”

Umubyeyi ufite umwana mu mashuri abanza asabwa gutanga 975 Frw ku gihembwe, andi akishyurwa na Leta.

Hari abayobozi b’uturere tumwe baherutse kubwira IGIHE ko ababyeyi bagerageza gutanga amafaranga yo kugaburira abana ku mashuri ariko bisaba guhora bibutswa.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko gahunda yo guhahira amashuri yashyizwe ku rwego rw’akarere kuko byagaragaye ko byatuma bigurwa ku giciro cyiza kandi bikagurirwa hafi.

Ingengo y’imari yagenewe gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 yariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize, ubu ibarirwa muri miliyari 78,6 Frw.

 

 

UBUREZI.RW.

 

 

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA