Gakenke: Bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ibyumba by’amashuri byagwa mugihe bidasanwe.

Abanyeshuri n’abarezi mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kageyo (GS Kageyo), mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke, bavuga ko batewe impungenge n’ibyumba by’amashuri bishaje ngo kuko byubatswe mu mwaka wa 1980, babona ko bishobora kuzabagwira kubera uburyo bishaje cyane.

Abo banyeshuri n’abarimu barasaba inzego bireba kubonera icyo kibazo igisubizo kirambye mu buryo bwihuse.

Uwineza Jean d’Amour, umwe mu banyeshuri bo kuri iki kigo, avuga ko ibi byumba bitujuje ibyangombwa bigakubitiraho no kuba bishaje mu buryo bugaragarira buri wese, akaba afite impungenge ko bazahasiga ubuzima.

Yagize ati : “Tuba dufite ubwoba kuva twinjira mu ishuri kugeza Imana ibishaka tugataha, nta n’umwe uhutaye kuko urebye amabati yarapfumaguritse kugeza n’ubwo bagiye bagereka amabuye hejuru ngo umuyaga utayatwara. Inkuta na zo ziraregarega ku buryo dufite ubwoba ko zizatugwira, ikindi ubu dufite imvune yo guhora tubungana utujerekani tw’amazi yo gusuka mu ishuri kubera ko nta na sima irangwa muri ibi byumba.”

ubuse ni gute badutoza kwirinda imvunja tukigira mu ivumbi nk’iri, ubuyobozi nibuduhe ibyumba bijyanye n’igihe.”

Uyu munyeshuri akomeza avuga ko ibyo byumba byuzuye ivumbi kuko bitagira sima, bakaba bavuga ko bashobora kuhakura amavunja n’izindi ndwara zituruka ku mwanda.

Ikindi ngo baterwa ipfunwe no kuba hari abandi banyeshuri biga mu bigo byiza, bo bakaba bigira ku kigo bataha buzuye ivumbi n’imbaragasa mu nzara z’amano no mu bikapu byabo.

Uwihoreye Clementine uyobora iryo shuri, na we yemeza ko icyo kibazo na bo babona gishyira ubuzima bw’abana mu kaga.

Yagize ati: “Kugeza ubu dufite ibyumba by’amashuri bigera kuri 3 bishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga kuko na twe ubwacu tuba dufite ubwoba ko ishuri rishobora kugwira abanyeshuri na mwarimu wabo. Ikindi isakaro n’ibisenge bishobora kuguruka, raporo twazigejeje ku buyobozi budukuriye dutegereje uko bazadusubiza twe imbaraga zacu ni zo nta kundi twabigenza. Twiteguye isaha ku isaha ko hari umuntu uzapfira muri ibi byumba niba nta gikozwe”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke kuri iki kibazo na bwo busanga giteye inkeke, bugashimangira ko hakenewe kubakwa ibyumba 635 byo gukemura ibibazo nk’ibyo mu Karere kose.

Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke, avuga ko ibyumba by’amashuri binyuranye muri ako Karere byubatswe mu myaka ya 1980, kandi inkuta zabyo zikaba ari rukarakara n’amabati yashaje.

Yagize ati: “Ni byo koko mu Karere kacu hari ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bishaje tukaba duteganya kubaka ibyumba 635 bigomba gusimbura ibishaje. Ubu rero mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024 duteganya kubaka ibyumba 17 kuko ari byo dufitiye ingengo y’imari.

Ibisigaye nakwizeza abaturage ko tugikorana na Minisiteri y’Uburezi aho buri mwaka duteganya kuzajya tugira ibyo twubaka, tukizera ko igihe kizagera ahakigaragara ibyo bibazo bigakemuka natwe iki ni ikibazo kiraje ishinga ubuyobozi ntabwo twatereye iyo”.

Urwunge rw’Amashuri rwa Kageyo rufite abanyeshuri 1 195 bari muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 12, abagera kuri 120 bigira mu byumba bishobora kuzabagwira, bakaba bakeneye ubufasha kugira ngo bige neza kuko ngo no kuba bigira ahantu hatari heza bituma no gufata amasomo bitagenda neza”.

 

UBUREZI.RW.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA