Rusizi: Ubuyobozi bw’Ishuri ry’urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Petero Nkombo (GS Saint Pierre Nkombo ) rwo mu Karere ka Rusizi, mu murenge wa Nkombo, buvuga ko Abanyeshuri barererwa muri iryo shuri banyuzwe n’umuco w’ubutore bahahererwa.
Ibyo babigarutseho kuri uyu wa gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024 ubwo hakorwaga umuhango wo ‘Kwinjiza Intore mu zindi’, aho abanyeshuri bashya baje mu mwaka wa mbere(S1) nuwa kane(S4) bashyirwa mu masibo bakigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bagahabwa icyivugo n’amazina y’ubutore. Iyi gahunda ngarukamwaka ibafasha gukura bazi uko abanyarwanda ba kera bari babayeho, bagakunda igihugu nabo ubwabo bakamenya uko babana neza bafatanya muri byose ntawusahindira mugenzi we, bakagira morare aho bishima, bakabyina yewe bakanasabana.
Uyu mwaka w’amashuri(2024/2025) intore zakuwe ku karubanda ni 235 zahawe n’izina ry’ubutore “IMBANGUKIRAKUBARUSHA ZA GS SAINT PIERRE ZO MU NKOMEZAMIHIGO”.
Ikivugo cyazo”Twunge ubumwe, Dufatanye muri byose, Twimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, Tubifashijwemo n’isengesho. Twese tubigire ibyacu, Ikigo cyacu tugiteze imbere, Dukomeze kwesa imihigo; Ahooooooooo
Muri iki kigo habarizwa amasibo 21, abana bakaba batorezwa mu cyiciro cy’indirirarugamba kubera ko bari hagati y’imyaka (13-18).
Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko haba hagamijwe kwimakaza umuco w’ubutore mu mashuri, gutoza abana gukorera ku mihigo, kubatoza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda cyane cyane indangagaciro yo gukunda igihugu, ubunyarwanda, ubupfura, ubutwari, ubwitange, ubumwe, gukunda umurimo no kuwunoza n’izindi…
Muri za kirazira batozwa ko kizira kugambanira igihugu, kubeshya, kwiba…
Binyuze mu buryo 4 bw’imitoreze, abana mu ma sibo babarizwamo, batozwa mu kinyarwanda kandi binyuze mu biganiro n’imitongero, gutegura gutarama no gutarama mu gitaramo njyarugamba, batozwa intambwe y’intore aribyo kwiyereka cyangwa akarasisi, bagatozwa imyitozo ngororamubiri bakanatozwa kora ndebe cyangwa imikoro ngiro.
Muri GS Saint Pierre Nkombo, inzego z’itorero zubatse gutya:
Ikigo cy’ishuri ni Itorero; Umuyobozi w’ishuri ni umuyobozi w’itorero; Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ni umuvugizi w’amacumu; abarezi ni abatoza; abana ni abatozwa naho ishuri(class) rikaba isibo.
Muri uwo muhango, Isibo aba ari ishuri ikitwa izina runaka, ikagira umuyobozi wayo utoranywa hagendewe ku buryo yigaragaje cyane cyane mu bupfura no kubumbatira indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Umusaruro wiyi gahunda ugenda ugaragara bitewe nuko abana baba bavuye mu miryango itandukanye ifite imico itandukanye aho usanga hari abari basanzwe bafite ingeso zitari nziza ariko bagera mu itorero bakigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bikarangira bose bagize imyumvire imwe, abari bafite ingeso zitari nziza bakazireka kuko baba baratojwe ko guhemukira bagenzi babo cyangwa gukora ibinyuranyije n’umuco atari iby’i Rwanda.
Ni igikorwa ubuyobozi buvuga ko kiba kigamije kwimakaza umuco w’ubutore muri iryo shuri, gutoza abanyeshuri indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda cyane cyane gukunda igihugu, gukorera ku mihigo,ubunyarwanda, ubupfura, ubutwari, ubumwe, gukunda umurimo no kuwunoza.
Umuyobozi w’ishuri rya GS St Pierre Nkombo, Padiri Sinayitutse Donath, avuga ko iri shuri ryatangije iyi gahunda yo gutoza indangagaciro abanyeshuri ubwo igihugu muri rusange cyari cyatangiye gushyira imbaraga muri gahunda y’itorero ry’igihugu mu mashuri abana bagomba kwiga indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda. Ikigo nacyo cyafashe iya mbere mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda cyane ko hari abanyeshuri bajyaga bakora ibikorwa bibangamira bagenzi babo bashya ku kigo baje mu mwaka wa mbere n’uwa kane, byo kubannyuzura babyita kubamenyereza, ikigo gitangiza iyo gahunda kuko hari ubwo umwana bamunnyuzuraga bikamuhungabanya bikamuviramo gutsindwa.
Nyuma yo kubona ko abanyeshuri basanzwe mu kigo bannyuzura abo mu mwaka wa mbere n’uwa kane (S1 ,S4) byitwa ko bari kubamenyereza, ishuri ryasanze bidakwiye kuko hari igihe umwana yahungabanaga, bikamuviramo gutsindwa, bityo gitangiza gahunda yo kwakira intore mu zindi, uje ari mushya, akakirwa nk’intore kandi akanakirwa n’intore mugenzi we ufite za ndangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda, aho kumuhutaza, akamubona nk’umuvandimwe basangiye inshingano bagomba gufatanya kusa ikivi cy’abakambwe.”
Uyu muyobozi avuga ko binyuze mu buryo bune bw’imitoreze, abana batozwa, binyuze mu biganiro n’imitongero, gutarama, mu gitaramo njyarugamba, n’igitaramo mvarugamba. Akomeza avuga kandi ko batozwa akarasisi n’ imyitozo ngororamubiri.
Padiri Mukuru wa paruwasi ya Nkombo akaba ari nayo iki kigo kibarizwamo, Padiri Masumbuko Ladslas, yasabye abanyeshuri kurangwa n’umutima wa kimuntu, baharanira gutsinda mu ishuri.
Ati “Ntabwo ari byiza kubona umuntu ufite umutwe munini utsindagiyemo ibintu byinshi ariko umutima ari muto. Muzagire umutima bityo bizabafasha guhangana n’ibibazo dufite muri iyi Sosiyete yacu nk’Abanyarwanda harimo n’ikibazo cy’ubukene.”
Yakomeje agira ati “Ariko iyo ufite ubwenge, ukagira n’ubuhanga ntabwo ushobora gukena”. Ushobora kuba waraborotse(gufata mu mutwe) ibintu byinshi ukava hano ufite amanota menshi, ukabona akazi ariko ntacyo kazakumarira mu gihe utazaba ufite umutima muzima.”
Yasoje abasaba kwiga bashyizeho umwete ariko hakazamo akarusho ko guhanga udushya no gukuza impano.
Ati “ Muzakataze mu ikoranabuhanga no gusenga cyane”. Yabifurije umwaka w’amahoro, gutera imbere, imyitwarire myiza no guhanga udushya.
Ishuri rya GS St Pierre Nkombo, ryatangiye mu 1975, riherereye mu Murenge wa Nkombo, mu Karere ka Rusizi. Ni ishuri ritsindisha cyane mu bizamini bya Leta yaba ibisoza icyiciro rusange n’icyiciro gisoza amashuri yisumbuye.
Umwaka w’amashuri ushize(2023-2024), ikigo cya Gs saint Pierre Nkombo nicyo cyabaye icya mbere mu gutsindisha neza mu cyiciro rusange mu bigo bya leta byo mu karere ka Rusizi.
Ni mu gihe abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye nabo batsinda neza aho bose babona impamyabumyi kandi bakabona amanota abemerera gukomeza muri kaminuza.
GS Saint Pierre ifite amashami atandatu ari yo MPC (Mathematics, Physics, Computer Science) ,PCM (Physics, Chemistry, Mathematics) , MCB (Mathematics, Chemistry, Biology), PCB (Physics, Chemistry, Biology) ,MEG (Mathematics, Economics, Geography) ,MCE (Mathematics, Computer Science, Economics). Abanyeshuri bari mu mwaka wa mbere w’icyiciro rusange no mu wa kane ni 239, harimo abakobwa 134 n’abahungu 105.
Kuri uyu munsi abarezi nabo bahiga imihigo y’umwaka
Ababyeyi bahagarariye abandi n’urwego rw’uburezi ku murenge wa Nkombo bari bitabiriye ibirori.
Abanyeshuri bahize bakurana umuco n’ubupfura
GS St Pierre iza ku isonga mu bigo bya Leta mu gutsindisha ikizamini cy’amashuri yisumbuye
IMYIGIRE.RW