Hakenewe andi mahirwe kubize ishami ry’ubuyobozi muri CUB.

Abize muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (CUR) baratakambira ubuyobozi bwayo ngo bubahe amahirwe yo kongera kuyigamo andi masomo yakunganira ayo bize mbere kugira ngo bibone ku isoko ry’umurimo kuko ibyo bize kugeza ubu nta mahirwe birimo kubaha mu bizamini by’akazi bitangwa.

Ibi babigarutseho ubwo hatangwaga impamyabumenyi ku barangije amasomo muri iyi kaminuza ku wa 18 Ugushyingo 2023.

Abavuga ibi ni abize mu Gashami k’Ubuyobozi bw’Amashuri (Department of Educational Management and Planning). Ngo ubwo batangiraga kwiga bari babwiwe ko bashobora kuyobora ibigo by’amashuri cyangwa bakabibera abayobozi bashinzwe amasomo cyangwa imyitwarire.

Kuri ubu ngo ku buyobozi bw’ibigo n’ubw’amasomo bakurwa mu bashobora gukora ibizamini by’akazi babwirwa ko nta burambe bw’imyaka itanu busabwa ku bagomba gukora mu mashuri yisumbuye bafite, naho ku bw’abashinzwe imyitwarire bakabwirwa ko batize iby’Imitekerereze (Psychology).

kugeza ubu bakaba bababazwa cyane no kuba bariziritse umukanda ngo bongere ubumenyi buzamuhesha akazi kisumbuye ariko bakaba  batemererwa gukora ibizamini mu myanya y’ubuyobozi no kwigisha bakaba atabyemerewe kuko ntacyo bagaragaza bize bakwigisha mu mashuri yisumbuye.

Aha ni ho bahera basaba ndetse banasabira bagenzi babo ko byibura Kaminuza yabafasha kugira icyo babagabanyiriza ku mafaranga y’ishuri bakaba bagira irindi somo bongera ku yo bize mbere, ryatuma bagaragaza ko hari icyo bize banakwigisha.

Bati “Kubura akazi bituma hari abifuza gufashwa kwiga ibyabafasha kuba abarimu mu mashuri yisumbuye, bitabaye ngombwa ko biga igihe kirekire, kuko hari amasomo twagiye twiga mbere. Turanasaba Kaminuza kuba yadufasha ikagabanya amafaranga y’ishuri’’.

Bakomeza bagira bati “Baramutse baduhaye nko kwiga Ikinyarwanda cyangwa Icyongereza by’igihe gito twabikora, tukaba twabona impamyabumenyi ziduhesha akazi.’’

Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, Padiri Dr Ntaganda Laurent, yavuze ko icyo kibazo gishingiye ku kuba umubare w’abize ubuyobozi w’amashuri wari umaze kuba mwinshi, aho imyanya yabo yahise ishira, ibyumvikanisha ko n’akazi kabo kahise kabura.

Ati “Abakenera kugaruka kwiga tuzabafasha kuko hari amasomo y’uburezi bari barize mbere, ayo azavamo noneho bige andi bakeneye ndetse n’amafaranga batanga ahite agabanuka’’.

Abanyuze muri iyi kaminuza bize iyi porogaramu basaga 380 ariko umubare w’ababashije kubona akazi ko kuyobora amashuri ni muto.

 

UBUREZI.RW.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA