I Kigali hafunguwe Académie nshya ya Paris Saint-Germain

Nyuma y’imyaka itatu hatangijwe Académie y’Umupira w’Amaguru y’Ikipe ya Paris Saint-Germain mu Karere ka Huye, hafunguwe irindi shami rizafasha abana bo mu Mujyi wa Kigali n’abo mu Karere ka Bugesera.

Ku wa Kane, tariki ya 4 Mata 2024, nibwo Perezida w’amarerero ya PSG, Nadia Benmokhtar, ari kumwe n’Umuyobozi wa tekinike wayo, Benjamin Houri n’abakinnyi b’Ikipe y’Abagore ya PSG, Oriane Jean-François na Paulina Dudek nibwo bafunguye iyi Académie  nshya.

Ni Académie izakira abana barenga 200 barimo abahungu n’abakobwa bagomba kujya bigishwa umupira w’amaguru mu minsi yose nyuma y’amasomo no ku Cyumweru.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no guhugurwa abatoza bagera kuri 50 bazita kuri aba bana, aho bazahabwa amahugurwa mu gihe cy’icyumweru.

Abana bazajya muri Académie ya Paris Saint-Germain i Bugesera  ni abafite imyaka iva kuri 6-7, 8-9, 10-11, 12-13, 14-15 na 16-17.

Abafite mu nshingano siporo mu Rwanda bafite intego yo kubaka siporo ihereye mu bakiri bato. Ariyo mpamvu Leta y’u Rwanda ikomeza gukorana n’amakipe n’ibigo bikomeye mu gushaka izo mpano z’abato.

Mu Ugushyingo 2021, nibwo hafunguwe Académie ya Paris Saint-Germain mu Rwanda nyuma y’amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi.

Umuyobozi wa Académie Ndanguza Théoneste yavuze ko ubumenyi buri guhabwa abatoza bari guhabwa bwitezweho umusaruro ugaragara ku bakinnyi bari bakiri bato.

Ati “Turi kwiga imikorere n’imitekerereze y’umukino ya Paris Saint-Germain. Hari uburyo umwana ava hasi akagera hejuru ari ibintu biteguye kandi byiza. Ibyo rero nibyo abatoza bari kwiga. Bigomba kumenywa na benshi bishoboka. Bizagira umumaro mu gihe kiri mbere bityo igihugu gitere imbere muri ruhago.”

Akomeza agira ati “Ubu ni uburyo bushingira ku bwenge. Umwana amenya uko yakwikura mu kibazo kandi akifatira umwanzuro ukwiye, bisaba gutekereza cyane rero. Ibyo rero mu Rwanda ntabihari. Nibyo bikwiye gukosorwa.”

Académie ya Paris Saint-Germain i Huye ibarizwamo abana hafi 200 ndetse ikaba yaratangiye no gutanga umusaruro mu buryo butandukanye.

Kuva yashingwa hari abana yigishije umupira bakomereje mu zindi Académies ziri ku rundi rwego nka Bayern Munich, Tony Football Excellence Academy, hari kandi n’abashimwe n’amakipe y’abagore yakuyemo abakinnyi harimo na APR WFC iherutse gutwara Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

U Rwanda rwitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amarerero ya PSG, mu 2022 rwegukana irushanwa mu batarengeje imyaka 13, mu gihe mu 2023 yegukanye ibikome byombi (U11 na U13).

Abana bato bazafashwa kuzamura impano muri ruhago
Hafunguwe academie nshya ya PSG i Kigali

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA