Indwara y’umwingo ni indwara iterwa no kubyimba kw’agasabo ( Thyroid gland ) ko mu muhogo kazwi kuvubura umusemburo wa thyroxine .ikaba irangwa no kubyimba ahagana mu muhogo.
Uyu musemburo ahanini ukoreshwa n’umubiri mu kugenzura imikorere yawo , iyo uyu musemburo ari mwinshi bitera ikibazo ,kimwe niyi ari muke cyane nabyo bitera ibibazo .
Umuntu ufite uburwayi bw’umwingo , ahanini arangwa no kumagara uruhu , gutakaza ibiro , guhorana umunaniro . nibindi…
Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara y’umwingo ?
Hari amatsinda y’abantu bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara y’umwingio barimo:
- Kuba mu muryango wawe ,,hari umuntu warwaye iyi ndwara abantu bafite uburwayi nka Anemia , Diyabete yo mu bwoko bwa mbere , bafite indwara ya adrenal insuficiency etc…
- kuba uri kunywa imiti ibamo umunyungugu wa iode mwinshi
- kuba urengeje imyaka 60 ,cyane cyane uri umugore
- kuba warigeze uugwa kanseri yo mu muhogo
Impamu zitera indwara y’umwingo
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera indwara y’umwingo zirimo:
- Kuba umubiri wawe nta munyungugu wa Iode ufite uhagije
- kuba agasabo ka Thyloid kadakora cyane cyane ku bana b’impinja aho bigaragara ku mwana 1 ku bana 4.000
- Indwara ya Grave ni indwara itera imikorere mibi y’imvuvuura ya thyloid maze ikayima
- Kuba ufite umunyungugu wa thyroid mwinshi nabyo bishobora gutera ubu burwayi.
Hari impamvu nyinshi tutarondoye zishobora gutera ubu burwayi
Ibimenyetso by’indwara y’umwingo:
Hari ibimenyetso bitandukanye bigaragara ku muntu ufite indwara y’umwingo birimo
- Kugira umunaniro
- gucika intege
- kugorwa no kwihanganira ubushyuhe
- kunanirwa gusinzira neza
- gutitira ibiganza
- gutera nabi ku mutima
- impiswi
- gutakaza ibiro
- kumva utameze neza
- kuzana ikintu kikabyimba mu muhogo
- abantu bakuru bashobora kugaragaza ibimenyetso itandukanye niby’abakiri bato ,ariko bo bashobora kugaragaza n’indwara y’agahinda..
Ibyago bikomeye indwara y’umwingo ishobora guteza
Ku muntu urwaye umwingo , iyi ndwara ishobora kumutera ibibazo ikomeye birimo:
- Gutera nabi ku mutima ishoora kubyara kwipfundika kw’amaraso cyangwa umutima ukaba warwara
- Indwara y’amaso irangwa no kubona ikintu ukakibonamo ibintu bibiri ndets
- ukanagorwa no kurea mu rumuri .
- Kwangirika kw’amagufa
- Kubura urubyaro ku bagore
- Ibibazo ku nda nko kuba wabyara igihe kitageze . kubyara umwana ufite ibiro bike nibindi …
Uko wakwirinda indwara y’umwingo
Kugeza ubu, nta buryo buzwi wakwirindamo indwara y’umwingo , indwara y’umwingo ivuka bitewe n’umubiri ubwawo.
UBUREZI.RW