Ibyo ukwiye kwitondera kurya ugendeye k’ubwoko bw’amaraso

Abantu benshi barajwe inshinga no kumenya ikintu gishobora gutuma ubuzima bwe burushaho kugenda neza, ndetse bamwe bakibanda ku mirire yabibafashamo ariko badasobanukiwe neza ibyo bakwiriye kurya.

Si byiza rero gufata ibyo kurya byose ubonye kuko wumvise ko bifite intungamubiri runaka kuko hari bimwe bishobora kutakugiraho ingaruka nziza bitewe n’ubwoko bw’amaraso yawe mu gihe wowe wari ubyitezemo umukiro.

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu by’imirire bwagaragaje ko bitewe n’ubwoko bw’amaraso ufite hari ibyo ugomba kwihatira kurya ariko kandi hakaba n’ibyo ukwiye kwirinda mu gihe ushaka ko ubuzima bwawe bumererwa neza cyane.

Nk’uko tubikesha urubuga Harvard Health Publishing, inzobere mu bijyanye no n’ubuvuzi bw’ibimera, Peter D’Adamo, mu bushakashatsi yashyize hanze mu 1996, yagaragaje ibiribwa bikwiye kwirindwa na buri bwoko bw’amaraso by’umwihariko igihe ufite ubwo bwoko ashaka kugabanya ibiro.

Dore ibyo ukwiye kwitondera kurya ugendeye k’ubwoko bw’amaraso. 

-Niba ufite ubwoko bw’amaraso bwa O ni byiza ko ufata ikigero kigereranyije cy’ibinyampeke, ibishyimbo ndetse n’amashaza kandi mu gihe urimo kugerageza kugabanya ibiro ukihatira kurya ibikomoka mu mazi, inyama zitukura, burokoli, epinari ndetse n’amavuta ya olive (olive oil) ukirinda kandi gufata ingano, ibikomoka ku bigori ndetse n’amata.

-Kubafite amaraso yo mu bwoko bwa A ukwiriye kwitondera kurya inyama. Mu gihe ushaka kugabanya ibiro ni byiza ko wafata ibikomoka mu mazi, imboga, inanasi, amavuta ya olive ndetse na soya ariko ukirinda amata, ingano ibigori ndetse n’ibishyimbo.

-Ku bafite amaraso ya B mu gihe bagabanya ibiro bakwiriye gufata amafunguro arimo imbogarwatsi, amagi, icyayi gikozwe muri licorice ariko akirinda kurya inkoko, ubunyobwa, ibigori ndetse n’ingano.

-Naho abafite ubwoko bwa AB bo mu gihe bagabanya ibiro bakwiriye gufata tofu, imbogarwatsi, ibikomoka mu mazi, inyama zo ku mbavu.

Kuva mu 2017 kugeza ubu, hamaze gusohoka inyandiko zirenga ibihumbi 250 zigaruka ku mirire yafasha umuntu kurama igihe kirekire, kumurinda umubyibuho ukabije n’ibindi.

Ni ubushakashatsi bwagiye bugirwamo uruhare n’abaganga n’abashinzwe ibijyanye n’imirire, icyakora kuri iyi nshuro bwo hibanzwe gusa ku kureba ibyafasha umuntu kugabanya ibiro hagendewe ku bwoko bw’amaraso afite.

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA