Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere tw’u Rwanda dufite amateka akomeye harimo n’agaruka ku rugamba rwo kwagura u Rwanda mu gihe cy’ingoma y’Umwami Kigeli IV Rwabugiri.
Bimwe mu byiza nyaburanga biri muri aka karere harimo ibigabiro by’uyu mwami biri mu Mudugudu wa Gikuyu, Akagari ka Ninzi mu Murenge wa Kagano ahahoze urugo rwe.
Kuva mu isantere ya Kagano ugera aho uru rugo rwari rwubatse, mu modoka ugenda iminota itarenga 10, ugahita ubona icyapa kizamuka mu gahanda gato k’igitaka kakugeza ahari ibiti bitatu binini by’imivumu biteganye n’ikigo cya Sainte Catherine hepfo gato y’ikigo cya TVET St Augustin Nyamasheke, bimaze imyaka 128.
Aha hari mu rugo rw’Umwami Kigeli IV Rwabugiri niho yizihirije umuganura muri Kamena 1894 atari i Nyanza, awizihiza mbere y’uko atanga mu 1895.
Ubu hari ibiti bitatu by’imivumu bigaragaza ahari urugo rwe yari yarubatse kubera ko ari ho yateguriraga ibitero yagabye ku Idjwi, Ibinja n’ahandi.
Kigeli IV Rwabugiri ni umwami wategetse u Rwanda guhera mu 1853 kugeza mu 1895 , yari afite ingo nyinshi hirya no hino mu Rwanda harimo n’izubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho yateguriraga ibitero yagabaga hakurya yacyo hagamijwe kwagura u Rwanda.
Bivugwa ko yaberamye (yarwaye) ageze ku Kirwa cya Ibinja gusa abasare bakagerageza kumugarura mu Rwanda ariko atanga ageze hagati mu kiyaga cya Kivu.
Umugogo we womokeye aha i Nyamasheke mbere y’uko ujyanwa i Rutare (Gicumbi).
Umushakashatsi mu Nteko y’Umuco, Ntagwabira André avuga ko aha hantu habitse amateka akomeye ndetse hagomba gusigasirwa mu buryo bushoboka.
Ati “Aha ni ahantu hari urugo rw’amateka ya Rwabugiri by’umwihariko wumva ko hari isano rikomeye hafitanye n’Umuganura, ari na yo mpamvu twahazanye urubyiruko kugira ngo ruhamenye nk’ahantu ndangamurage.”
Akomeza avuga ko ubu hari ibiganiro bigeze kure hagati y’Akarere ka Nyamasheke n’Inteko y’Umuco bigamije gushaka uko habungabungwa mu buryo buhoraho.
Ati “Kuri ubu ibigabiro bihari ni ibiti by’imivumu, birumvikana ntabwo ibiti byamaraho igihe kirekire bigera aho bigasaza. Akarere ka Nyamasheke n’Inteko y’Umuco, ubungubu dufite ubufatanye bwo kugira ngo tuhasigasire dufatanyije n’abaturage bahaturiye ku buryo hakomeza guhabwa agaciro.”
Ibi biti bimaze imyaka 128 biri ahahoze urugo rw’Umwami Kigeli IV Rwabugiri byari bine ariko hasigaye bitatu kuko kimwe cyaguye kubera gusaza.
Muri aka karere ka Nyamasheke kandi hari ikirwa gito cyitwa Murwa akaba ariho haragirwaga amashyo y’intarama (inka) za Rwabugiri.
IVOMO: IGIHE
UBUREZI.RW