Igisobanuro cy’inyito ’Kiyovu’ dusanga mu Mujyi wa Kigali

Nyinshi mu nyito z’imisozi usanga mu mateka y’u Rwanda, ntabwo zikomoka ku kugenekereza, ahubwo hari igikorwa kiba cyarahabereye kikahasiga izina cyangwa se bakahitirira umuntu n’ikintu cyahabaye mu myaka ya kera.

Umusozi wa Kiyovu mu Gace ka Nyarugenge ni umwe mu izwi cyane mu Mujyi wa Kigali, ukaba uri mu Kagari ka Kiyovu ko mu Murenge wa Nyarugenge wo mu Mujyi wa Kigali.

Mu bihe by’inkundura y’ihangwa ry’ibihugu ahasaga mu wa 400, ni bwo umugabo Mwongera wa Rurenge na nyina Nyirabwanacyambwe, bamanutse mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rutsiro, baza guhanga igihugu cyabo mu Rwanda rwo hagati.

Muri ibyo bihe ni bwo bahanze igihugu bacyitirira nyina Nyirabwanacyambwe, niko kugiha izina rya Bwanacyambwe ( Icyambwe bivuga: igikari).

Uko bagendaga bahatura, ni ko bagendaga baha amazina imisozi imwe n’imwe uko bagendaga batutira amashyamba ayiriho.

Igihe cyarageze baza no guha izina uwo musozi wa Kiyovu kuri ubu uboneka mu Murenge wa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Imiterere y’uwo musozi utaraturwa, wakunze kuba indiri y’Inzovu nyinshi, ariko hakabamo inkuru muri zo yari nk’umutware wazo, ikagira n’ibiro byinshi.

Mu nkengero z’uwo musozi habaga abatwa bakundaga guhiga, guhinga no kubumba, ku buryo batungwaga na byo.

Kubera ko uwo musozi wari utwikiriwe n’amashyamba kimeza atamenerwamo, wari isenga y’iyo nzovu nini yari izwiho kugira amahane akarishye. Niho wakuye iyo nyito yo kwitirirwa iyo nzovu yari yarahagize ubukebe bwayo.

Abahigi bakundaga kujya guhiga utunyamaswa duto, iyo nzovu yababona ikabirukankana bagakwirwa imishwaro. Aho bicaye mu kinwanwa baganira iby’umuhigo, bagatangarira iyo nzovu nini ibahabya, bakayivuga ko ari Ikiyovu mu rwego rwo kugaragaza ubunini bwayo.

Uko iyo mvugo yarushagaho kwamamara, ni naho yaharuraga inzira yo kuhaha izina, bahita Kiyovu gutyo, bitewe n’icyo Kiyovu kinini cyari cyihafite indiri.

Ya nzovu yaje gusaza, abatwa bari baturiye iryo shyamba bari abahigi basanzwe barihigamo baza kuyigwa gitumo barayica, barayibaga barayirya, inyama zayo zimara amezi n’amezi zitarabavira mu nzu.

Abo batwa akaba ariho bakurije inyito yo kubita Abayovu, kuko bari batuye kuri uwo musozi witiriwe iyo nzovu nini, kandi bakaba ari nabo bayihanguye bakayica.
Izina ry’Abatwa b’Abayovu, ni umwihariko w’Abo babumbyi bari batuye kuri uwo musozi wa Kiyovu cya Nyarugenge nta bwo barisangiye n’abandi bose bo mu gihugu.

Uko imyaka yashiraga indi igataha, ni ko ibyitirirwaga uwo musozi w’Ikiyovu kinini zakomeje kwiyongera. Mu mwaka wa 1964 ni bwo havutse ikipe y’umupira w’amaguru ya mbere mu Mujyi wa Kigali, nayo iterura iryo zina, yitwa Kiyovu Sports.

Izindi nyito zose za Kiyovu dusanga hiryo no hino mu gihugu, zikura ibirari ku mateka y’uwo musozi w’Ikiyovu kinini uboneka mu Karere ka Nyarugenge.

Ni bwo uzumva Kiyovu cya Kiniha mu Bwishyura bwa Karongi, Kiyovu cya Kanyefurwe rya Nyakiliba cya Rubavu, Kiyovu cya Shaki rya Shyira rya Nyabihu, Kiyovu cya Kabaya ka Kabaya muri Ngororero.

Hari kandi Kiyovu cya Pera rya Bugarama bwa Rusizi, Kiyovu cya Gakoni ka Muganza wa Rusizi, Kiyovu cya Kamanu ya Nyakabuye ka Rusizi, Kiyovu cya Nyiragigumba ya Manyagiro ya Gicumbi, Kiyovu cya Rusekera rwa Manyagiro ya Gicumbi, Kiyovu cya Kigogo cya Nyankenke za Gicumbi n’ahandi.

Umusozi wa Kiyovu mu myaka yatambutse ubwo Umujyi wa Kigali wari utaraturwa cyane

IVOMO: IGIHE

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA