Mu Rwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda ni umusingi w’umuco n’ubumwe bw’igihugu, gukundisha abanyarwanda gusoma no kwandika mu Kinyarwanda ni ingenzi mu kubungabunga umuco no guteza imbere ubumenyi.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, leta n’abafatanyabikorwa batandukanye bashyizeho gahunda zigamije guteza imbere gusoma no kwandika mu Kinyarwanda. aha twatanga urugero nka gahunda ya “USAID Soma Umenye” ifasha mu kongerera abarimu ubushobozi bwo kwigisha gusoma no kwandika mu mashuri abanza .
Iyi gahunda yagaragaje ko abanyeshuri benshi batabashaga gusoma inyuguti n’imwe mu Kinyarwanda, ariko nyuma yo kwitabira iyi gahunda, ubushobozi bwabo bwarazamutse.
Icyakora, imibare igaragaza ko hakiri urugendo mu kongera umubare w’abasoma n’abandika mu Kinyarwanda. Ubushakashatsi bwerekana ko mu mwaka wa 2015, urubyiruko rwari ruzi gusoma no kwandika rwiyongereye kuva kuri 77% mu 2010 rugera kuri 85% mu 2015 .
Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika mu Kinyarwanda, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko “gukoresha neza ururimi rwacu bidufasha kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu” . nanone kandi mu rwego rwo gushyigikira uyu muco, Kaminuza ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda, igamije gufasha abanyeshuri bayo kumenya no gukunda uru rurimi .
Nubwo ari intambwe ishimishije, gusa haracyari icyuho mu gukundisha abantu gusoma no kwandika mu Kinyarwanda, cyane cyane mu bakuze no mu bice by’icyaro, Kuko usanga hari ababona ko gusoma no kwandika mu ndimi z’amahanga ari byo bifite agaciro kurusha Ikinyarwanda, ndetse no Kubura uburyo bw’ikoranabuhanga rifasha mu gusoma no kwandika mu Kinyarwanda, cyane cyane mu bice by’icyaro.
Nyamara nubwo bimeze bityo hari ingamba zishobora gufatwa zafasha mu gukundisha Abanyarwanda gusoma no kwandika mu Kinyarwanda zirimo; guteza Imbere Uburezi, nko Kongerera abarimu ubushobozi mu myigishirize y’Ikinyarwanda no gushyiraho integanyanyigisho ishimangira agaciro k’ururimi kavukire.
Ikindi gishobora gufasha mu gukundisha abanyarwanda gusoma no kwandika mu Kinyarwanda ni ugushyigikira abanditsi bashya mu kwandika ibitabo mu Kinyarwanda, ndetse no kongera umubare w’ibitabo bihari, gushyiraho porogaramu n’imbuga z’ikoranabuhanga zifasha mu gusoma no kwandika mu Kinyarwanda, ndetse no korohereza abantu kubona ibitabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Hakongererwa kandi imbaraga mu gutegura amarushanwa yo kwandika no gusoma mu Kinyarwanda mu rwego rwo guteza imbere impano no gukundisha Abanyarwanda ururimi, no gushishikariza ababyeyi gusomera abana babo no kubatoza gukunda Ikinyarwanda bakiri bato.
Mu cyerekezo cya 2050, u Rwanda rwiyemeje guteza imbere uburezi bufite ireme, harimo no kwigisha amasomo y’Ubumenyi, Ikoranabuhanga, kwigisha Abenjeniyeri n’Imibare (STEM) ku bakobwa n’abahungu mu byiciro byose by’uburezi . Ibi bizafasha mu guteza imbere ubumenyi no gukoresha Ikinyarwanda mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu.
IMYIGIRE.RW