Ikoranabuhanga ntirirasakara mumashuri aho asaga 2500 ataratangira kurikoresha.

Politiki y’ikoranabuhanga mu burezi igena ko abanyeshuri mu byiciro byose bagomba gutegurwa no guhabwa ubumenyi bwose bubafasha guhatana bijyanye n’Ikinyejana cya 21 aho ubukungu bwose bushingiye ku ikoranabuhanga.

Mu mashuri ya Leta kimwe n’ayigenga iyi ni intambwe igenda igerwaho ariko isa n’igenda biguru ntege kuko akoresha ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize ari yo make ugereranyije n’atarikoresha.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu mwaka w’amashuri 2021/2022 ibigo by’amashuri 2286, bingana na 47%, ari byo bikoresha ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize mu gihe ibigera kuri 2556 byo bitarariyoboka.

Ibi ariko bifitanye isano n’uko umubare w’ibigo by’amashuri byamaze kwimakaza ikoranabuhanga binyuze muri ‘smart classroom’ bikiri mbarwa kuko bigera kuri 23,1% by’amashuri yose ari mu gihugu.

Ni mu gihe amashuri afite icyumba cyagenewe mudasobwa z’abanyeshuri [computer laboratories] ari 1302, angana na 26,9% by’amashuri yose, naho afite ibyuma bya projecteurs ni 1088, angana na 19,7%.

Umwarimu wigisha amasomo y’Ibinyabuzima n’Ubutabire muri GS St Michel Nyamirama mu Karere ka Kamonyi, Emmanuel Bizimana, yabwiye IGIHE ko aho yigisha ikoranabuhanga ritaratera imbere n’ubwo we yatangiye kuryifashisha yigisha siyansi.

Ati “Ikoranabuhanga mu kigo nigishamo ntabwo riratera imbere cyane kuko hari ibikoresho by’ikoranabuhanga bike, usanga mudasobwa zidahagije ariko uko bizagenda biza imbogamizi zizagenda zivaho.”

Bizimana kimwe n’abandi barimu barimo abakoresha internet n’amashusho [videos] asobanura amasomo ya siyansi ku buryo umunyeshuri aba areba uko ibintu bikorwa, na we akajya kubyigana.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Dr Nelson Mbarushimana, aherutse gutangaza ko ikoranabuhanga mu burezi rifasha abarimu kuvumbura uburyo bushya bwo kwigisha kandi n’abanyeshuri bakarushaho gufata ibyo biga.

Yagize ati “Ikindi cyiza cyo gukoresha ikoranabuhanga mu burezi ni uko abarimu bashobora kwinjizamo uburyo bushya bw’imyigishirize, butuma abanyeshuri bakora cyane mu ishuri n’umusaruro w’uburezi ukiyongera.”

Imibare igaragaza ko hagati y’umwaka w’amashuri wa 2020/21 na 2021/22 umubare wa mudasobwa mu mashuri wiyongereyeho izigera ku 77.762, zirimo izigenewe abanyeshuri 72.755, iz’abayobozi b’amashuri 2491 n’iz’abarimu 2516.

Muri rusange mudasobwa zigenewe abanyeshuri zisaga 406.776. Mu mashuri abanza abanyeshuri 10 basaranganya mudasobwa imwe, mu mashuri yisumbuye abanyeshuri umunani bagasangira mudasobwa imwe no mu mashuri yisumbuye ya tekiniki abanyeshuri barindwi basaranganya mudasobwa imwe.

 

 

UBUREZI.RW.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA