Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyahagaritse ibigo by’amashuri 62 birimo iby’incuke n’iby’abanza, kubera kutuzuza ibisabwa mu bijyanye no gutanga uburezi bufite ireme.
Iki cyemezo NESA yagifashe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe muri Nzeri 2024, ibigo byafunzwe bikaba byagaragajwe nk’ibidakwiye gukomeza gukora guhera mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025, giteganyijwe gutangira tariki 6 Mutarama 2025.
Amenshi muri ibyo bigo yasanzwe akorera ahantu hadakwiriye, nta bikoresho by’ibanze cyangwa inyubako zikwiriye abanyeshuri.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bérnard, yavuze ko mu mashuri yafunzwe amenshi ari ay’incuke.
Yagize ati “Muri ayo mashuri 60, harimo 42 y’incuke usanga ari yo menshi. Umuntu agira gutya agafata icyumba cy’inzu akavuga ati ‘mfunguye ishuri ry’inshuke.’ Andi icyenda ni aho usanga na yo yaratangiye muri ubwo buryo akarenga n’icyiciro cyo kuba afite ishuri ry’inshuke agashyiraho n’ishuri ribanza, ni yo mpamvu ayo yandi ari amashuri abanza.”
Mu turere twafungiwe amashuri, Musanze yaje ku isonga n’ibigo 26 byafunzwe, ikurikirwa na Bugesera ifite 13 byafungiwe na Nyarugenge yafungiwe 11. Utundi turere nka Muhanga, Rubavu, na Rwamagana twafungiwe ibigo bitatu buri kamwe, mu gihe Kamonyi na Kirehe byafungiwe bibiri. Uturere twa Huye, Karongi, na Kicukiro twafungiwe ishuri rimwe buri kamwe.
NESA ivuga ko nyuma yo gufunga aya mashuri, hagiye gutegurwa uburyo abana bayigagamo bazahita bashyirwa mu bindi bigo byemewe kandi byujuje ibisabwa, mu rwego rwo gukomeza kubahiriza uburenganzira bwabo bwo kwiga.
IMYIGIRE.RW