Inama zagufasha kubaha abandi kuri murandasi

Muri iki gihe, abantu benshi bahura n’ingaruka baterwa n’ibyo babona kuri murandasi buri munsi. Ibi bishobora guterwa n’uko abantu bagira amateka y’ahahise anyuranye ndetse n’uburyo baba barakuzemo butuma bagira uburyo bunyuranye babonamo ibintu, cyangwa se bikaba biterwa no kutamenya uko imyitwarire tugira kuri murandasi ishobora kugira ingaruka ku bandi.

Gusa mu buryo bwose, ntaho wahungira guhura n’ibitekerezo binyuranye n’ibyawe ariko ibi ntibiduha uburenganzira bwo kutubaha abandi, yaba igihe turi kumwe amaso ku maso cyangwa se kuri murandasi.

Buriya rero witegereje, uzasanga kutubaha abandi kuri murandasi byoroshye. Ku bw’impamvu abantu bashobora kuba bafite zinyuranye, iyo umuntu yicaye inyuma ya “keyboard” ya mudasobwa cyangwa se telefone igendanwa, aba yumva atekanye rwose, nk’aho nta muntu wamuhangara imbonankubone, bigatuma yiyumvisha rwose ko ari ntakorwaho.

Bityo rero igihe afite agahinda, umubabaro, uburakari cyangwa kubihirwa uko ari ko kose, ugasanga “keyboard” ya mudasobwa cyangwa telefoni ye igendanwa ibaye umuyoboro anyuzamo ibyo bibi byose.

Ku rundi ruhande ariko, usanga abo ubwo butumwa bwe bugenewe bahuye n’ingorane zitagira ingano bakisanga mu buryo batagambiriye, bahindutse ikimoteri uwo muntu ajugunyamo imiruho ye.

Ubwo rero ikivamo ni iki? Ubuzima bwabo bwo mu mutwe bugwa mu manga yuje umwijima, akenshi usanga bagorwa cyane no kuba bakwikuramo, kugera ku rwego hari abashobora kwiyambura ubuzima.

Burya ntidukunda kugira amahirwe yo kumenya ibyo abandi bari kunyuramo; uzasanga rero igitekerezo kimwe gusa kibabaje, gishobora kuba imbarutso y’umuriro utazima mu buzima bwabo. Ni yo mpamvu dukwiriye iteka kwitwararika ku bandi ndetse natwe ubwacu, igihe tuganira kuri murandasi.

Rimwe na rimwe kutubaha abandi gushobora kuba kutagambiriwe ndetse ntitunamenye ingaruka mbi ibikorwa byacu bigira ku bandi. Muri ibi harimo gushyira ku karubanda inkuru, amafoto, video cyangwa ibindi, nyirabyo atabanje kubiduhera uburenganzira.

Ibi bishobora kumubera igikomere gikomeye, kandi uko guhonyora ubuzima bwe bwite bishobora kugereranywa no kujugunya umuntu munsi y’imodoka yihuta, ikamugirira nabi (cyangwa se kumutegeza ibirura byo kuri murandasi byicara bishakisha uwo byagirira nabi ngo bimwandagaze kandi ari nta mpamvu ifatika ihari).

Bityo uko ibikorwa byacu byaba bigambiriye icyiza kose, umusaruro uvamo ushobora kutaba mwiza, bitewe n’ubikorewe, ahahise he, uko yiyumva muri ibyo bihe n’ibindi. Ku bw’iyo mpamvu, mbere yo gukanda “post” ngo bijye aho ugambiriye kubishyira, jya ubanza ufate umwanya utekereze ingaruka gushyira umuntu ku karubanda bishobora kumugiraho.

Ikindi kandi, mbere yo gushyira igitekerezo kuri murandasi, fata akanya utekereze neza ibyo ugiye kwandika ndetse n’uburyo biza gufatwa. Ushobora yewe no kuba udafite umugambi mubi ariko uburyo uvugamo ibintu, bishobora kugena uburyo bizafatwa n’abazabibona.

Mu gihe abantu batemeranya ku ngingo runaka, banza usome neza ibyo bari kuvuga, kugira ngo wizere ko igitekerezo cyawe kiza kungura buri wese cyangwa gukemura ikibazo, mu buryo butabogamye kandi utagize uwo wibasira. Banza utekereze neza: Niba uwabikubwira byakubabaza, bisobanuye ko n’uwo ugiye kubibwira byamubabaza. Uku si ukuri se? Kunenga ikintu runaka ntibisobanuye ko ugomba kubahuka abandi. Ushobora kubikorana umutima mwiza.

Nubwo abantu bose badashishikajwe no kubaha abandi, cyane cyane kuri murandasi, twe dukwiriye kubigerageza kugira ngo dukomeze urugendo rugamije guhindura isi ahantu heza kurushaho.

Uyu munsi bishobora kuba kuri njye, ejo bikaba kuri wowe. Bityo rero, tekana, urasobanutse, kandi wubahe abandi kuri murandasi.

 

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA