Ubuyobozi bw’Ingoro Ndangamateka bwagaragaje ko abasura izi ngoro biyongereye, aba bakaba barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye bahisemo kwishimana n’imiryango yabo babaza mu Rwanda cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.
Zimwe muri izi ngoro z’amateka zirimo Ingoro y’Amateka y’Abami iherereye i Nyanza mu rukari.
Ababyeyi bari kumwe n’abagize imiryango yabo biganjemo abana babo bahisemo gusoza umwaka basura Ingoro y’Amateka y’Abami iri i Nyanza mu Rukari.
Uretse Abanyarwanda baturutse imbere mu gihugu bahisemo gusura Ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari ndetse n’iya Huye, abanyamahanga baturutse mu bihugu binyuranye nabo banyuzwe n’ibyo beretswe byiganjemo umuco n’amateka y’Abanyarwanda.
Mu basura ingoro higanjemo n’urubyiruko rw’abanyeshuri, bakaba bavuga ko hari byishi byabafashije birimo gusoza umwaka neza basobanukirwa amateka y’u Rwanda.
Umukozi w’Inteko y’Umuco, Alexis Ndayambaje, avuga ko muri iyi minsi mikuru isoza umwaka abasurura Ingoro y’Amateka y’Abami biyongereye, ku munsi ngo bakira abasaga 100 mu gihe mu minsi isanzwe bakiraga abari hagati ya 20 na 50 ku munsi.
Ingoro y’Abami mu Rukari igaragaramo bimwe mu bikoresho byakoreshwaka hambere mu Rwanda byiganjemo iby’umuco w’Abanyarwanda, inka za Cyami z’amahembe maremare bita Inyambo zatangiye kuhamurikirwa.
Ingoro ny’Umurage w’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda yo iherereye i Huye ikaba imurika bimwe mu bikoresho ndangamateka, ndangamibereho, ibisigaratongo biherekejwe n’amashusho bigafasha abashyitsi kumenya byimbitse umuco w’Abanyarwanda n’imibereho yabo.
Ku bijyanye n’ibiciro, umwana yishyura 2000 Frw, umukuru 5000 Frw hamwe n’Umunyamahanga utuye mu Rwanda abaturutse mu bihugu bya Aurika y’Iburasirazuba 7000 Frw, abandi bose basigaye b’abanyamahanga bishyura 13000 Frw.
IMYIGIRE.RW