Rwanda Polytechnic yatangije amarushanwa y’imikino ihuza za IPRC

Ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro Rwanda Polytechnic bwatangije amarushanwa y’imikino itandukanye ihuza za IPRC.

Ni amarushanwa yatangijwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Werurwe 2024, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya IPRC Kigali, aho yafunguwe n’umukino w’umupira w’amaguru ya IPRC Kigali yakinnye IPRC Tumba, mu birori byanaririmbyemo umuhanzi Okkama.

Aya marushanwa agiye kumara amezi atatu akinwa yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic, Dr. Sylvie Mucyo ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe.

Ibirori byo gutangiza aya marushanwa bikaba byari byanitabiriwe n’abakozi, abarimu n’abanyeshuri ba Rwanda Polytechnic. Umuhanzi Okkama ukunzwe muri iyi minsi akaba yasusurukije abari bitabiriye uyu mukino.

Ubuyobozi bukuru wa Rwanda Polytechnic bwatangaje ko intego y’aya marushanwa ari ugufasha abanyeshuri kugaragaza no gukuza impano zabo muri Siporo no guteza imbere imikino muri rusange mu Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro.

Biteganyijwe ko aya marushanwa azasozwa ku itariki ya 1 Kamena 2024, aho hazacakirana amakipe yahize andi mu mikino ya Basketball, Volleyball, n’umupira w’amaguru mu bagabo n’abagore, imikino yanyuma ikazabera ku bibuga bitandukanye biri muri za IPRCs hirya no hino mu gihugu.

 

IPRC Kigali yatsinze IPRC Tumba 1-0

 

Dr. Sylivie Mucyo Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Polytechnic niwe watangije aya marushanwa

 

Ibyishimo byari byose mu bafana

 

Umusifuzi wayoboye uyu mukino

 

Dr. Sylvie Mucyo, Uyobora Rwanda Polytechnic

 

Amakipe yombi yafunguye aya marushanwa ahuza za IPRCs

 

Umuhanzi Okkama yasusurukije abafana

 

 

Umukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA