Ireme ry’uburezi n’impinduka zihora muri MINEDUC mu mboni za Dr. Murigande

Inararibonye muri Politike akaba n’umwe mu bayoboye Minisiteri y’Uburezi, Dr. Charles Murigande yagaragaje impamvu Minisiteri y’Uburezi iri mu zikunze guhindurirwa abayobozi cyane, kuko mu myaka 30 gusa imaze kuyoborwa n’abaminisitiri 17.

Ibi yabigaragaje ubwo yagiranaga ikiganiro na IGIHE, aho yavuze zimwe mu mpamvu nyamukuru abona zitera guhindagura abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi ubu iyobowe na Nsengimana Joseph uheruka kurahirira izo nshingano asimbuye Twagirayezu Gaspard wari uyimazemo umwaka umwe.

Zimwe mu mpamvu Dr. Charles Murigande yagaragaje harimo ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwemera ko uburezi ari inkingi ikomeye y’iterambere.

Ati “Nta terambere rishoboka udafite uburezi bwiza, burera abantu bazakora imirimo, abazatekereza ku bibazo ufite, bakabibonera ibisubizo bakanabishyira mu bikorwa. abo rero nta handi wabakura ni mu burezi. Igihe utarababona bavuye mu burezi bwawe ubagura hanze baguhenze ariko nabyo ubikora utegereje abawe”.

Dr. Charles Murigande yanavuze ko uburezi ari urwego rufite agaciro gakomeye, kandi igihugu kiyitezeho amaki riro, ngo niyo mpamvu iyo atabonetse kuri umwe bagerageza kubandi.

Yagize ati “Kuba ari urwego rufite agaciro gakomeye n’uruhare rukomeye ni icya mbere gituma habaho impinduka nyinshi. Iyo igihugu giteze ibyo ku rwego rw’uburezi ntibiboneke, ntabwo gitegeraza ngo ahari aho bizaza, kirahindura, kikavuga ngo ahari niduhindura turabona ubitugezaho vuba.
igihugu kiyitezeho amakiriro, iyo ataje vuba kiravuga ngo abarimo si umurage wa ba se na ba sekuru reka tuzane abandi Banyarwanda nabo bagerageze.”

Dr. Charles Murigande, yahamije ko kugira ngo ireme ry’uburezi ritere imbere hakenewe abarimu bazi kwigisha ndetse banezezwa no kubikora kandi n’abanyeshuri bakaba bigira ahantu heza.

Ati “Umwarimu wize neza, uzi kwigisha, unezezwa na byo akabifata nk’umuhamagaro kandi umwarimu uhabwa ibyangombwa bimutera kwigisha, iyo ufite bene uwo mwarimu ni yo mwakwigira ahantu habi yagira aho akugeza”.

Nanone ati” Ni byiza ko umwana yigira ahantu heza, akagira imfashanyigisho kuko bigira umusanzu munini mu ireme ry’uburezi ariko ntibihwanye n’umwarimu kuko abuze ntacyo wageraho.”

Dr. Murigande yanavuze kandi ko kugira ngo ireme ry’uburezi ritere imbere, hakwiye gukurikiranwa abanyeshuri ntibarangare, ndetse anahamya ko abanyeshuri bakwiga ari bake kuko abenshi baragorana kubakurikirana cyane ko ngo iyo ari benshi umwarimu agendana n’abakurikira.

Ati “Uburyo ishuri riyobowe, imyitwarire ihari, gukurikirana abanyeshuri ntibarangazwe n’ibidakwiye kubarangaza. Ibyo rero iyo ubishyize hamwe bigira umusanzu munini mu kugera ku ireme ry’uburezi. Ikindi ni umubare w’abanyeshuri umwarimu akurikira uko bangana, iyo ari bake bashobora kwiga neza kuko umwarimu ashobora gukurikirana umwe umwe akamenya aho acumbagira akaba ari ho ashyira imbaraga. iyo umubare w’abanyeshuri umwarimu yitaho ari munini cyane umwarimu agendana n’abakurikira ku rusha abandi.”

Dr. Charles Murigande, mu bunararibonye bwe,yitandukanyije n’abavuga ko kera hari ireme ry’uburezi kurusha ubu, avuga ko ubigereranya, aba agereranya ibidakwiriye kugereranywa.

Yagize ati “Njye si ko mbyemera kuko ubigereranya, aba agereranya ibidakwiriye kugereranywa. Kera mu mashuri yisumbuye yose y’u Rwanda kuva mu wa Mbere kugeza mu wa Gatandatu, hari abanyeshuri ibihumbi 50, icyo bivuze ni uko abavaga mu mashuri abanza bajya mu yisumbuye babaga ari bake nibura bari nka 5%, ubu buri wese akaba ayajyamo urumva ko bitandukanye cyane”.

Yakomeje agira ati” Ikintu cyahungabanyije uko abantu babona ireme ry’uburezi ni uko kwiga kwabaye ukwa bose. Mu gihe abantu bose biga si ko bagira ubushobozi bungana. Aho ni ho tugomba kwibanda tureba uko twakongera ubushobozi bw’abantu bose banyura mu rwego rw’uburezi”.

Dr. Charles Murigande yayoboye Minisiteri y’uburezi kuva mu 2009, asimbuye Dr.Gahakwa Daphrose, nawe aza gusimburwa muri izo nshingano na Dr. Pierre Damien Habiyambere mu mwaka wa 2011.

Uburezi bw’u Rwanda mu mboni za Dr. Charles Murigande

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA