Ishuri rya GS Ste-Thérèse Kabasare ryatashye inyubako nshya yo kuriramo (Amafoto)

Ishuri rya GS Ste-Thérèse Kabasare riherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Ngamba, ryatashye ku mugaragaro inyubako nshya yo kuriramo (réfectoire) yubatswe ku nkunga y’abagiraneza bo muri Espagne.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 31 Mutarama 2025, witabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi Balthazar Ntivuguruzwa, abasaserodoti, intumwa ihagarariye Umurenge, ndetse n’abandi batandukanye.

Ni umuhango wabanjirijwe no gutaha ku mugaragaro no guha inyubako umugisha, byakozwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, bikurikirwa n’igitambo cya Misa. Uyu muhango waranzwe kandi n’imbyino gakondo, aho abana basusurukije abari bitabiriye ibyo birori.

Muri uyu muhango abana wabonaga ko banejejwe cyane n’iyi nyubako nziza bubakiwe, aho bahise banayifatiramo ifunguro ry’amanywa.

Umuyobozi wa GS Ste-Thérèse Kabasare, Sr Bernadette Mukamusoni Murinzi, yashimiye cyane Diyosezi ya Kabgayi, Umwepiskopi wayo, abasaserodoti n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu bikorwa byo guteza imbere uburezi muri icyo kigo.

Yagize ati: “Turagira ngo muri uyu mwanya dushimire Diyosezi yacu ya Kabgayi, dushimire abepesikopi batwibarutse nta na rimwe tujya twumva turi twenyine, tuba turi mu muryango mugari wa Diyosezi ya Kabgayi. Turabashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri, turashimira abasaserodoti dukorana buri munsi, ni yo mpamvu aba bana bazamuka mu burere bagira n’ubumenyi.”

Umuyobozi wa GS Ste-Thérèse Kabasare, yanagaragaje zimwe mu mbogamizi bafite, zirimo umuhanda uca mu kigo rwagati n’ubuke bw’ibyumba by’amashuri, asaba ubuyobozi kuzishakira umuti.

Ati: “Iri shuri mwabonye ko ririmo umuhanda uriri hagati. Uyu muhanda ni imbogamizi cyane: abana bato barawambukiranya, umutima ukadukuka, twikanga ko igare cyangwa moto bimukandagira, ugasanga ni ikibazo. Twifuje kenshi ko uyu muhanda wakwimurwa ukajya ahandi hatari mu kigo, ariko ntabwo birakunda. Ubwo muhibereye, Nyiricyubahiro Musenyeri kandi mubishoboye n’abo mufatanyije mu nzego zidukuriye, dufite icyizere ko ibyiyongera ku byagezweho nabyo bizashoboka.”

Akomeza agira ati: “Dufite ikibazo cy’ibyumba bike nk’uko nabibabwiraga. Abanyeshuri barakuze mbere bari bake cyane: bari abana 500 none bageze kuri 1347. Mu gihe gito baraba 2000 kuko nta shuri riri hafi dushobora gusaranganya naryo. Ibyumba by’amashuri rero, nk’uko tugamije kuzamura ireme ry’uburezi, bitabonetse ntabwo iryo reme ryaboneka, kuko kugira abana 80 mu ishuri rimwe, mu nshuke ho bagera no ku 100, kuko muri dufitemo abana 284 kandi bafite ibyumba bibiri gusa.”

Muri uyu muhango kandi, hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri 15, ari nabo mfura z’ishuri kuva aho icyiciro cya 9YBE gitangiriye, bakaba banashimiye ubuyobozi bw’ishuri banatanga impano y’amafaranga ku bana barumuna babo, bazirikana ko ubuzima bw’ishuri butoroshye, ko hari n’ababura amafaranga ndetse n’ibikoresho by’ishuri, cyane cyane ko babizi nk’ubuzima bavuyemo vuba.

Umwe wahawe ijambo yagize ati: “Mbere na mbere turashimira ubuyobozi bw’ishuri bwatwemereye umwanya wo kuba twabonetse muri uyu munsi mukuru. Dushimiye umuyobozi watwemereye uyu mwanya, nk’uko twese turi ahangaha twarerewe muri iri shuri hari byinshi twakavuze, ariko icy’ingenzi ni ugushimira. Ibyo twagezeho ni hano tubikesha: batubereye umuyoboro wo kugera kuri byinshi; baduhaye uburere n’ubumenyi.”

Madamu Nyiransabimfura Assumpta, umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Ngamba, yashimiye ishuri n’abafatanyabikorwa barifashije kubaka inzu yatashywe, anasaba ko yazafatwa neza.

Ati: “Mpagaze aha mbashimira, nkaba mpagarariye Akarere kacu ka Kamonyi, ndetse n’Umurenge wacu wa Ngamba, n’ubwo batabashije kuboneka, ariko natwe turahari. Nshimiye rero abarezi bacu barera aba bana. Ndashimira abafatanyabikorwa bacu badufashije kubaka iyi réfectoire. Muri abo gushimirwa rwose, Imana ibahe umugisha.”

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, yashimiye uburyo ibirori byagenze neza, ashimira abana uburyo bagaragaje ubwitonzi, ndetse n’abarezi ku kazi keza bakora.

Ati: “Ndashimira uko ibirori byagenze kuva twagera hano mu gitondo, ndashimira abana uburyo bagaragaje ubwitonzi, abarezi mwese ndabashimiye.”

Musenyeri kandi yatanze icyizere ku mbogamizi zari zagaragajwe, avuga ko hari igisubizo kizatuma ikibazo cy’ibyumba by’amashuri gikemuka mu minsi iri imbere, kandi asaba Uhagarariye ubuyobozi bwa Leta kwita ku mbogamizi zagaragajwe z’umuhanda unyura mu kigo zikabona igisubizo.

Ati: “Uyu muhanda unyura mu mutima w’ishuri, mwifuza ko wenda wanyuzwa hirya. Nagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere banyemerera ko bagiye kubiganiraho kandi natwe tuzaganira nabo turebe igishoboka.”

Yakomeje agira ati: “Mwavuze ikibazo cy’amashuri adahagije, ariko ndumva hari igisubizo gishobora kuboneka mu minsi iri imbere, kandi mu minsi iri imbere bimwe mu bibazo bijyanye n’ubucucike mu mashuri bizakemuka.”

Inyubako yatashywe, ameza n’intebe birimo bifite agaciro ka 63,000,000 frw, harimo miliyoni 50 y’inyubako yatanzwe n’Umufatanyabikorwa wo muri Espagne, Manos Unidas, na miliyoni 13 y’ameza n’intebe yatanzwe n’undi mufatanyabikorwa Behar Bidasoa na we wo muri Espagne, binyuze kuri Milagros Sanz bakunze kwita Nyiranuma.

Iri shuri ritanga uburere gatolika, ryatangiye mu wa 1954, ariko urirebye wagira ngo ni rishya. Ririmo ibyiciro bitatu, harimo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye: bose hamwe ni abanyeshuri 1347.

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA