Ishuri rya ILDP rikomeje guhugura abakozi ba RICA

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) cyinjiye mu bufatanye n’Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) mu rwego rwo guha ubumenyi mu mategeko abakozi ba RICA.

Muri aya maseserano harimo ko ILPD izafasha mu guhugura abakozi ba RICA mu bijyanye no kongera ubumenyi mu mategeko agenga urwego bakoramo, aho bavuga ko biteze ko bizazamura urwego rw’ubunyamwuga mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Béatrice, yavuze ko basabwa kumenya amategeko kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano bashinzwe ari nayo mpamvu bahisemo kwisunga ILPD izobereye mu mategeko ngo babahugure byimbitse.

Ati “Dufite inshingano nyamukuru eshatu zibumbye ibyo dukora byose harimo kuzamura ubuziranenge mu byo dufite mu nshingano birimo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, amafumbire n’imiti ikoreshwa mu buhinzi, ibikoresho by’ubwubatsi, ibikoresho by’amashanyarazi, ibikoresho by’ikoranabuhanga byose biri mu nshingano zacu nka RICA. Kumenya ngo ibiri ku isoko byujuje ubuziranenge byaba ari ibijya mu mahanga cyangwa ibyinjira mu giihugu imbere.”

Uwumukiza yakomeje avuga ko bashinzwe kandi kumenya uko ihiganwa mu bucuruzi rikorwa kugira ngo n’abashoramari bava hanze y’u Rwanda babe bizeye ko amategeko yubahirizwa.

Ati ’’Dushinzwe kumenya ko hari ipiganwa risesuye kugira ngo n’abashoramari baza bagana u Rwanda babone ko dufite abakurikirana ndetse n’amategeko igihugu kigenderaho batazavaho banahura n’igihombo kuko nta mategeko abarengera mu bucuruzi’’.

“Ibi byose bisaba ko tuba tuzi amategeko abigenga ari nayo mpamvu twisunze ILPD ngo iduhugure kandi biranasanzwe ko nk’ibigo dufatanya kuko n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu burabidushishikariza’’.

Abakozi ba RICA nabo bavuga ko biteze byinshi muri ubu bufatanye kuko buzatuma barushaho kunoza ibyo bakoraga.

Mugabe Emmanuel ukora mu ishami rishinzwe ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi muri RICA, yabwiye IGIHE ko babona ILPD izabafasha kuzamura ubumenyi kuko ari ishuri risanganywe ubunararibonye mu mategeko.

Ati “ILPD ifite inararibonye mu mategeko byaba ari ukuyasobanura ndetse n’uburyo ashyirwa mu bikorwa. Nkatwe rero ikigo cya Leta nacyo gishinzwe gushyira mu bikorwa amategeko cyane irijyanye n’ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi n’andi mategeko n’amabwiriza arishingiraho, tubona aya masezerano y’imikoranire azadufasha mu guhabwa ubumenyi n’ubunararibonye mu mategeko’’.

Hari byinshi dukora bijyanye no kurengera abaguzi, hari ibirego twakira by’abaguzi n’abacuruzi, nibaza ko bazajya badufasha kurushaho kumva ayo mategeko neza kugira ngo tubashe gukemura ibibazo by’impande zombi mu buryo bwiza kandi bitworoheye’’.

Umuyobozi wa ILPD, Dr Sezirahiga Yves, yavuze ko ari ibyishimo kuri ILPD kwakira ababasaba serivisi batanga kuko binasanzwe mu nshingano zabo guhugura, gukora ubushakashatsi no kumenyekanisha amategeko.

Yakomeje avuga ko abona mu nshingano za RICA harimo no kumenyekanisha amategeko agenga abacuruzi n’arengera abaguzi.

Ati “Ibyo mushinzwe nka RICA, dufite ubushobozi bwo kuba twabigiramo uruhare runini nko mu bushakashatsi mwakenera gukoresha, abo muzakenera guhugura ku bipimo runaka mwashyizeho n’ibindi mwakenera twiteguye kufasha kandi neza.”

Mu mezi atatu ashize batangiye iyi mikoranire, ubuyobozi bwa RICA buvuga ko umusaruro biteze mu bufatanye na ILPD uzaba mwiza, kuko kugeza ubu byatangiye kwigaragaza.

UBUREZI.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA