Ishuri rikuru rya Ntare School Rwanda ryatangiye kwakira abashaka kuryigamo n’abarishakamo akazi bazatangirana naryo muri Nzeri 2024.
Ni ishuri ryashinzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, ryatangiye kwakira abakobwa n’abahungu bifuza kuryigamo ndetse n’abakozi bashaka kurisabamo akazi mu gihe imiriro yo kwitegura gutangira muri Nzeri uyu mwaka irimbanyije.
Ni ishuri ryahaye ikaze abasaba kwiga cyangwa gukorera muri icyo kigo bo mu Rwanda no mu mahanga. Ntare School Rwanda riherereye mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, ryashinzwe biturutse ku gitekerezo cya bamwe mu bize muri Ntare School yo mu gihugu cya Uganda, bibumbiye mu Ihuriro ry’abahungu bahoze biga muri iryo shuri, Ntare School Old Boys Association (NSOBA).
Amakuru atangwa n’iryo shuri, avuga ko amasomo azatangira muri Nzeri 2024, rikakira abanyeshuri 80. Damien Paul Vassallo, Umuyobozi w’ishuri, yavuze ko guhera mu mwaka w’amashuri wa 2029/30, iryo shuri rizatangira kwakira abanyeshuri bagera ku 1 000.
Muri iryo shuri abanyeshuri b’Abanyarwanda kimwe n’abanyamahanga bazaba bafite integanyanyigisho mpuzamahanga zizibanda kuri siyansi, ikoranabuhanga, ubuhanga mu by’ubwubatsi (Engineering) n’imibare(STEM).
Nk’uko babinyujije ku rubuga rw’ishuri, Vassalo yagize ati “Ishuri rifite intego yo guteza imbere uburezi bw’indashyikirwa mu masomo, kuzamura imitekerereze y’abanyeshuri no gufasha abaturage bakazamura imyumvire kugira ngo babategurire guhangana n’ibibazo byo mu kinyejana cya 21.”
“Yakomeje Turatekereza ko abanyeshuri biga neza kandi natwe dufite inshingano zo kwita ku myigire yabo. Imwe mu ntego zikomeye dufite harimo kubaha ubumenyi buhagije kugira ngo bazemererwe gukomeza kwiga muri Kaminuza zikomeye ku Isi.”
Iri shuri riherereye mu karere ka Bugesera ryubatse kuri hegitari 60, aho rifite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri 1000.
Abanyeshuri bashyiriweho za Laboratwari, amashuri yo ku rwego rugezweho, za Studio zo kwigiramo, ibyumba bizigirwamo ikoranabuhanga, ahazakorerwa imikoro y’ubushakashatsi, ahakinirwa imikino y’amarushanwa atandukanye harimo Handball, koga muri Pisine n’indi mikino itandukanye. Ntare School Rwanda ni ishuri rigamije kuba intangarugero muri Afurika.
Bigendanye na gahunda y’imyigishirize yo mu Rwanda, Ntare School Rwanda izahuriza hamwe abafite impano zidasanzwe mu bijyanye n’imibare, ubumenyi bwa mudasobwa, ubumenyi bw’ibinyabuzima n’ikoranabuhanga kandi rikore nk’ihuriro ryo guhanga udushya no kwihangira imirimo ndetse no gutegura ejo hazaza.
IMYIGIRE.RW