Ishuri rya Rwanda Coding Academy rigiye kwagurwa ku ngengo y’imari irenga Miliyari 10 Frw

Ishuri ryigisha ikoranabuhanga rya Rwanda Coding Academy rigiye kwagurwa ku amafaranga y’ub Rwanda arenga Miliyari 10 Frw, aho abanyeshuri ryakira baza ku 180 bagere ku banyeshuri 360.

Iri shuri riherereye mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu rizongerwamo inyubako n’ibikoresho. Mu mushinga uzakorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanya Koreya y’Epfo gishinzwe iterambere mpuzamahanga, KOICA.

Kwagura iri shuri rizwiho gutyaza abana mu ikoranabuhanga rigezwe, intego ni ukugira ngo rishobore gukomeza kwakira abanyeshuri benshi mu gihe kizaza.

Ni mu gihe iri shuri ryari risanzwe rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 180 ariko ngo ubushobozi bw’iri shuri bwo kwakira abarigana buzikuba kabiri nk’uko umuyobozi waryo Papias Niyigena yabitangaje.

Ati “ Tugiye kubaka indi nyubako (campus) iziyongera kuyo dusanganwe yari ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 180, hanyuma twakire abanyeshuri 360 hagendewe ku bushobozi dufite”.

Kuva iri shuri rya Rwanda Coding Academy ryatangira gukora rimaze gusohora abanyeshuri 100 bari mu bahanga mu ikoranabuhanga u Rwanda rufite kugeza ubu.

Intego abarishinze bihaye ngo iri kugerwaho hagendewe ku ruhare abaryize bagira mu gutanga ibisubizo ku bibazo by’ikoranabuhanga mu Rwanda. Ni mugihe hari n’ababona uburenganzira bwo kwiga bishyurirwa za Kaminuza zo hanze y’u Rwanda urugero rukaba Kaminuza zo muri Amerika.

Umuyobozi wa Rwanda Coding Academy, Papias Niyigena ati “Kugeza ubu hamaze kurangiza abana 118, dufite 13 babonye buruse muri Amerika mu mwaka ushize[2023], n’ubu tumaze kubona abandi 15 bazajya kwiga muri Amerika muri Nzeri. Iyo bamaze kubona iyo myanya berekana ibyo bakoze bakabishyira muri Komite zo mu ma Kaminuza yo muri Amerika bagasuzuma iyo mishinga n’ubuhanga bwabo. N’ubu dufite umwana ejo yansabaga uruhushya kuko baramutumiye muri Kaminuza muri Amerika gukorerayo ikiganiro,”

Hari kandi n’abanyeshuri bize muri Rwanda Coding Academy babonye akazi muri Kaminuza yitwa African Leadership University aho bahembwa hagati ya $600 na $2,000 ku kwezi.

Byiyongeraho ko abana biga muri Rwanda Coding Academy baherutse kwiharira imyanya itatu ya mbere mu marushanwa Nyafurika ku ikoranabuhanga.

Bavuga ko kugira ngo bagenzi babo bazashobore kwiga muri Rwanda Coding Academy, ari ngombwa ko bagira umuhati wo kumenya byinshi no gukunda mudasobwa. Ibyiza kuri bo ni uko mu kwiga kwa muntu, akwiye buri gihe akwiye guharanira kugera kuri byinshi kurushaho, ubumenyi Abanyarwanda bafite bukaguka ku rwego mpuzamahanga.

Gushyira ibuye ry’ifatizo ku nyubako nshya za RCA byitabiriwe kandi n’itsinda ry’abayobozi bahagarariye Koreya y’Epfo bakorera mu kigo cyayo cya KOICA, bakaba bari bayobowe na Ambasaderi wa Koreya yEpfo mu Rwanda witwa Jeong Woojin.

Niyuzura, iyo nyubako izaba igizwe n’amashuri, amacumbi y’abanyeshuri, Workshops, Laboratoire, ikazatwara miliyoni 8$ (Miliyari 10 FRW) ku nkunga ya Leta ya KOREA, inyubako zikaziharira miliyoni zisaga 6$, andi akazashorwa mu bikoresho, guhugura abarimu no guteza imbere ikoranabuhanga.

Ishuri rya Rwanda Coding Academy rigiye kwagurwa

IMYIGIRE.RW

Sangiza abandi inkuru

UBUREZI TV
IBIZAMINI BYAKERA