Abanyeshuri baturuka mu Rwanda bakajya kwiga muri Kaminuza ya Arkansas yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagabanyirijwe ibiciro by’amafaranga y’ishuri kugera ku kigero kiri hagati ya 90% na 70%.
Mu rwego rwo gufasha abanyeshuri baturuka mu Rwanda kwiga muri iyi kaminuza ya Arkansas yashyizeho uburyo bwo kugabanyiriza ibiciro abanyeshuri baturuka mu Rwanda bitandukanye n’ibisazwe biriho muri iyi Kaminuza .
Gusa abanyeshuri bemerewe aya mahirwe ni abavukira mu Rwanda cyangwa se bakaba bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ariko bakaba badatuye muri Leta ya Arkansas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abanyeshuri baturuka hanze ya Leta ya Arkansas bishyura arenga miliyoni 59 z’Amanyarwanda, gusa ku banyarwanda bagabanyirijwe ku kigero kiri hagati ya 70% na 90% bitewe n’icyo umunyeshuri agiye kwiga, iri gabanyirizwa rikaba rishobora gutuma bishyura angana na miliyoni 6 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Kugabanyirizwa amafaranga y’ishuri ku banyarwanda bikaba bije guha amahirwe abanyarwanda yo kubona uburezi buhendutse kandi buri ku rwego mpuzamahanga.
Kaminuza ya Arkansas nimwe muri Kaminuza z’ubukombe ziba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho imaze imyaka igera ku 150 itanga uburezi.
Kugeza ubu iyi Kaminuza umunyeshuri wujuje ibisabwa ku gipimo cya 79% abona amahirwe yo kuyigamo, naho 66% by’abanyeshuri batangiye amasomo muri iyi kaminuza barayasoza .
Kaminuza ya Arkansas ifite amashami y’ikoranabuhanga, ubuzima , ubutabera n’andi mashami atandukanye, ndetse itanga impamyabumenyi zitandukanye kugeza ku mpamyabumenyi z’ikirenga.
TUYISHIME Olive/IMYIGIRE.RW